Zari yifashe ku gahanga yihanangiriza abamutaho igihe bamusebya

Sangiza iyi nkuru

Umuherwekazi Zari Hassan Kuva yakwinjira mu rukundo na Diamond, umuhanzi ukomoka muri Tanzania, benshi bagiye bamugarukaho cyane ku mbuga nkoranyambuga bitewe n’uko yashakanye n’uyu musore ataye umugabo we wa mbere van Ssemwanga bari bamaze kubyarana 3.
Uyu mugore yashakanye na Diamond amurusha imyaka 10 yose y’amavuko, benshi bakavuga ko uyu musore yarongowe aho kurongora. Abandi bagasesengura ko uyu musore yakurikiye amafaranga uyu mugore afite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni byinshi byabavuzweho ndetse n’ubu icyo bakoze cyose cyaba kiza cyangwa kibi kiratangazwa ndetse kikanavugwaho ibitandukanye.
zari-710x434
Nyuma y’ibyo byose, Zari yifashe ku gahanga yikoma abata igihe cyabo bamwibazaho anatanga impanuro, igihe cyabo cyose bakakimara bibaza kuri Zari kandi hari ibyo bakora bikabateza imbere.
Abicishije kuri Instagram, Zari yagize ati: ā€œNyuma y’ibi, niba hari abantu bagiraga ibibanezeza cyangwa akazi, ubuzima bari babayemo mbere y’uko nteretana n’uwo musore wanyu. Birababaje kuba umuntu atakaza igihe cye cy’ingirakamaro cyangwa imbaraga ze agaragaza intekerezo ze nke ashyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga biharabika cyangwa ibindi byose ukorera njyeā€.
Kuki ako kanya utagafata wiyitaho wowe ubwawe, ku buzima bwawe cyangwa ku muryango wawe, ushaka uburyo wabaho neza wowe ubwawe.
Uyu mugore utigeze atunga agatoki uyu cyangwa uriya ngo agaragaze amazina y’abo yashakaga kubwira, yakomeje avuga ko hari byinshi byo gukora bibyara amafaranga, ariko si ko bikorwa ahubwo ngo babyuka bibaza kuri Zari.
ā€˜Mu byuka mutekereza kuri Zari, mukajya ku buriri murushye mu mitwe mutekereza Zari, mu by’ukuri imyaka 5 guturuka uyu munsi yabyara umusaruro, Imana yaguhaye intego kuri iyi si, iyo ntego yawe ni iyihe?
Uyu mugore yakomeje atanga inama avuga ko imyaka 5 ihagije uhereye ubu kuba umuntu yaba ageze kuri byinshi aho gukomeza gutekereza kuri we, akongeraho ko urukundo agira ari narwo rutuma Imana imuha umugisha.
Uyu mugore asoza ubu butumwa bwe asaba abo yabwiraga kwibuka kwiyegereza Imana, bakoresha imbaraga nziza mu bizabateza imbere mu myaka 5 iri imbere.
Zari yemera ko afite imyaka 37 y’amavuko ariko benshi bakaba baragiye bamushinja 43 we akayihakana. Diamond umugabo we w’ubu afite 27 y’amavuko, bafitanye abana 2 biyongera kuri 3 yabyaranye n’umugabo we wa mbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
ThƩoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *