Minisiteri y’ubuzima na Ambasade y’u Bushinwa i Kigali kuri uyu wa Gatatu ushize byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane azoroshya kohereza abaganga b’Abashinwa mu Rwanda .
“Dutegereje abaganga baturutse mu nzego zimwe na zimwe aho dufite icyuho mu bijyanye n’inzobere. Twishimiye ubwo bufatanye. Nyuma y’imyaka 40 y’ubufatanye mu buvuzi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa, uyu munsi turongera aya masezerano indi myaka itanu kuko dushima serivisi z’abo baganga kugeza ubu mu gihugu “, ibi byatangajwe na Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, mu muhango wo gusinya kuri uyu wa Gatatu ushize.
Abaganga bazakorera mu bitaro bya Masaka i Kigali no mu Bitaro bya Kibungo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye ubucuti burambye, kandi ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima bugaragaza ubucuti gakondo bw’ibihugu byombi bwo gusangira ibyiza n’ibibi.
Ambasaderi Wang yagize ati: “Guverinoma y’u Bushinwa yohereje itsinda ry’ubuvuzi rya mbere ry’Abashinwa mu Rwanda mu 1982. Mu myaka 40 ishize, amatsinda 22 y’ubuvuzi n’abaganga barenga 270 b’Abashinwa bakiriye abarwayi bagera ku bihumbi magana kandi bakoreye mu Rwanda ibikorwa birenga 10,000 byo kubaga.”

Yongeyeho ko u Bushinwa bwiteguye gufatana mu kiganza no gufatanya n’u Rwanda, kurushaho kunoza ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima no kuzamura umubano wabo ku ntera nshya nyuma y’icyorezo.


