RDC: ADF yazamuye amabendera yayo mu midugudu 13 yigaruriye

Sangiza iyi nkuru

Nibura imidugudu 13 yigaruriwe n’inyeshyamba za ADF muri Gurupoma ya Babila-Bakwanza, yo muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri, aho bivugwa ko yanazamuye amabendera y’uyu mutwe .

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko mbere gato yuko inyeshyamba zigarurira iyi midugudu, zakoze ubwicanyi bwatumye abaturage bava muri utwo duce.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, CRDH, ishami rya Irumu, uvuga ko kuva ku wa Mbere, itariki 05 Nzeri 2022, ari bwo havuzwe ibitero by’ubwicanyi muri Mezi Mezi na Mantontonto. Uvuga ko abaturage benshi bishwe abandi bagafatwa bugwate n’izo nyeshyamba.

Imirambo y’abo basivili imwe yari irambaraye hasi indi ireremba hejuru y’amazi y’uruzi rwa Ituri nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.

Umutangabuhamya warokotse ubu bwicanyi yagize ati: “Niba abayobozi b’ingabo batagiye gukurikirana aba ba ADF, nta byiringiro tugifite byo kuzagera mu mirima yacu.”

Amabendera ya ADF yazamuwe

Amakuru akomeza avuga ko amabendera atukura ya ADF yazamuwe muri iyi midugudu 13.

CRDH iti: “Hano hari amabendera atukura aba ADF bamaze kuzamura muri iyo midugudu. Batubwiye imidugudu ya Klelenge, Majengo, Masongo, Bokota, Bado, Mantontonto, Mezimezi, Kadika, Matolo, Bauwenzi, Lisoma, Bantenge kugera Wilake Nord. ”

Inyeshyamba za ADF zifite uruhare runini mu guhohotera abasivili mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. N’ubwo hakozwe ibikorwa bya gisirikare byo kuyirwanya bihuriweho hagati ya Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, izi nyeshyamba zikomeje kwica, gushimuta abasivili ndetse no gusahura ibyabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *