Umurambo w’umunyapolitiki Etienne Tshisekedi uherutse kwitaba Imana aguye mu Bitaro byo mu Bubiligi uuzagezwa I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuwa gatandatu, itariki 11 Werurwe nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we ryashyizweho umukono n’umuvandimwe wa nyakwigendera Musenyeri Gérard Mulumba n’umugore we Marthe Kasalu rivuga.
“ Nyuma yo kujya inama mu muryango no muri UDPS, twafashe icyemezo cyo gutangariza igihugu n’amahanga ibikurikira: Twemeye ko umurambo wa perezida Etienne Tshisekedi washyingurwa ku ikubitiro muri Gombe, hakazakurikira ahantu hazemezwa gushing urwibutso mu minsi iri imbere. Twatekereje kuzana umurambo wa perezida Etienne Tshisekedi I Kinshasa kuwa Gatandatu, itariki 11 Werurwe 2017 .” , ibyo bikaba ari bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibisigaye nka gahunda yo gushyingura no gusoza ikiriyo bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Umuryango wa nyakwigendera kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, wasabye ko Monusco, ifatanyije n’abayoboke ba UDPS ndetse n’igipolisi cy’igihugu bazacunga umutekanno w’abantu igihe umurambo uzaba uzanwa I Kinshasa.
Umuvugizi w’ishyaka UDPS Tshisekedi yari akuriye witwa Augustin kabuya, yavuze ko bo bazaguma inyuma y’icyemezo umuryango wa nyakwigendera wafashe.
Umurambo wa Tshisekedi witabye Imana kuwa 01 Gashyantare nk’uko iyi nkuru isoza ivuga, kuri ubu ngo uri mu cyitwa Funérarium d’Ixelles yo mu Bubiligi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


