Abafaransa basabye Perezida Obama kwiyamamariza kubayobora

Sangiza iyi nkuru

Umuntu utaramenyekana amazina wahimbye paji yitwa “Obama 2017” ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook muri uku kwezi gusoje yanditse kuri urwo rukuta asa n’uwikinira asaba ko uwahoze ari Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yakwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu bufaransa, aho abasaga Miliyoni bamaze kwandika bamusubiza bamugaragariza ko babishyigikiye.
 
Uyu muntu wanditse ibi hagati muri uku kwezi dusoje kugeza ubu avuga ko amaze kwakira ibitekerezo by’abasaga Miliyoni bavuga ko bashyigikiye icyo gitekerezo ndetse baboneraho no gusaba ko niba Perezida Obama yarabonye ubu busabe na we yabatangariza icyo abitekerezaho ndetse ko biteguye kumujya inyuma.
tweet
Nubwo ibi bisa n’ibitashoboka, aba bantu batanga impamvu nyinshi zitandukanye zituma bashobora kumuyoboka zirimo no kuba ari umuntu wanditse izina ku isi ndetse ufite ubunararibonye mu kuyobora ibihugu by’ibihangange bityo bakavuga ko n’u Bufaransa butamunanira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi bivuga ko iki gitekerezo abandi bafashe nk’icy’ubusazi ko Perezida Obama atabasha kurangiza manda ye ya 3 mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’izindi manda 2 aherutse gusoza muri Amerika ndetse bakanavuga ko byaba ari ukwimanura mu ntera, abandi bavuga ko aramutse abonya akanya gato cyane ko kugera muri kiriya gihugu akemera kwiyamamaza yahita atsinda amatora nta kabuza.
Igitangaje kurushaho ni ukuba abashyigikiye iki gitekerezo benshi biganjemo abo mu gihugu cy’u Bufaransa, ndetse aya makuru akaba yanakwirakwiriye hirya no hino mu gihugu aho usanga ku nkuta no ku mbuga nkoranyambaga ari amafoto ya Barack Obama gusa gusa.

capturey
Amafoto yamamaza Obama yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu cyy’u Bufaransa

Ibi bisa n’imyigaragambyo bije nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, hirya no hino mu gihugu cy’u Bufaransa hari hagiye hanyanyagizwa impapuro zigaragaza ko abaturage bifuza Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu waje gutsindwa na Francois Hollande.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi nzozi z’aba bafaransa biragoye ko zagerwaho mu gihe amategeko yo mu gihugu cyabo atemerera undi muntu ufite ubwenegihugu butari ubwa kiriya gihugu kuba yakwiyamamariza kubayobora.
Aya makuru atangajwe mu gihe mu kwezi gutaha kwa Mata 2017 hateganyijwe ibikorwa by’amatora ya Perezida mu gihugu cy’u Bufaransa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *