Gicumbi: Gahunda yo kugenzurana no kwigiranaho hagati y’imirenge yitezweho kuzanoza imikorere

Sangiza iyi nkuru

Gahunda yo kugenzurana no kwigiranaho hagati y’Imirenge igize Akarere ka Gicumbi yitezweho kuzanoza imikorere nk’uko byatangajwe mu nama yo kurebera hamwe ibyavuye muri iyi gahunda yateraniye mu Cyumba cy’inama cy’ako Karere iyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Jabo Paul, ikaba yaranitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari bikagize, Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri. Iyi nama ikaba yarabaye kuwa 24 Gashyantare 2017.

Gahunda yo kwigenzura no kwigiranaho hagati y’Imirenge igize Akarere ka Gicumbi, yakozwe hagati y’itariki ya 13 n’iya 21 Gashyantare 2017, hakaba haragenzuwe Ibigo 267 bihwanye na 92% ku bigo 291 byari biteganyijwe. Iyi gahunda ikaba yaribanze ku kureba uko serivisi zitangwa, aho zitangirwa, imicungire ya gahunda z’iterambere, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iyi nama hagaragajwe ibyiza (Best Practices) biri mu Mirenge imwe indi ishobora kwigiraho ndetse n’ibyo Imirenge ikwiye gukosora no kunoza.

Mu byagarutsweho bikwiye kunozwa harimo isuku, imitangire y’amasoko mu Mashuri no mu Bigo Nderabuzima, gukurikirana ibikorwa no kubitangira raporo n’ibindi. Muri iyi nama hagaragajwe kandi ko hari ibikorwa byinshi bishobora kugerwaho bidasabye ubushobozi buhambaye, hakaba hatanzwe urugero ku isuku, aho igisabwa ahanini ari uguhindura imyumvire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Jabo Paul yavuze ko iyi gahunda yo kwigenzura no kwigiranaho yateguwe n’iyi Ntara, itegerejweho umusaruro ufatika kuko izafasha ku buryo bugaragara Imirenge n’ibindi bigo biyikoreramo kurushaho kunoza imikorere, bityo n’ibibazo byajyaga bigaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bikazarushaho kuba bike ndetse bikarangira burundu.

Ku ruhande rwabo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ivuga, abitabiriye inama bavuze ko bagiye kurushaho kuvugurura no kunoza imikorere yabo, cyane cyane barushaho kureba kure no guhanga udushya mu kazi kabo ka buri buri gihe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *