Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kigiye gushyiraho ikarita izafasha mu kugenzura imyitwarire y’abashoferi. Iyo karita ikozwe mu buryo bugezweho, izajyaho muri uku kwezi kwa Werurwe 2017, ikazifashishwa mu kugenzura abashoferi batwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’agashami gashinzwe gutwara abantu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, ngo iyi karita(Smart Card) izafasha Polisi na ba nyir’amamodoka guhangana n’abashoferi bakora amakosa mu muhanda.
Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, Asaba Katabarwa avuga ko iyi karita izajya igaragaza amakosa yakozwe n’umushoferi na serivisi yatanze umunsi wose. Agira ati “Ikarita izadufasha kugenzura abashoferi , buri mushoferi azaba afite akamashini gashyirwamo iyo karita ikagaragaza amakosa yose na serivisi zatanzwe umunsi wose”
Katabarwa akomeza avuga ko iyi karita yashyizweho nyuma y’uko abakoresha umuhanda mu mujyi wa Kigali bagaragaje ko bakererwa ku kazi bitewe n’imodoka zibatinza mu nzira.
Musabyimana Clemence utuye Kicukiro Centre yatangarije iki kinyamakuru ko imodoka zimukereza buri gihe, bikagira ingaruka ku kazi akora. Ngo usanga hari izihagarara hagatakara igihe kitari munsi y’iminota 30.
Agnes Nikuze we agira ati “Rimwe na rimwe bisi zihagarara igihe kirekire.
Abagenzi bifuza ko hakongerwa umubare w’imodoka
Uwitwa Muneza John Paul avuga ko kuri bo bitoroshye kubona bisi zibageza Nyacyonga, ariko Katabarwa avuga ko umubare w’imodoka atari cyo kibazo . Ngo ahubwo ni imiyitwarire idahwitse y’abashoferi, bamwe bahagarara bagategereza abagenzi mu gihe kingana n’iminota 30 kandi bitemewe. Avuga ko bisi zitemerewe gutegerereza abagenzi aho zihagarara ahubwo zigomba kubasanga mu nzira.
Ati “Bisi igomba guhagarara ahabugenewe ikuramo abagenzi cyangwa ifata abandi, ariko bari bayitegereje. Nta mushoferi wemerewe kujya gushaka cyangwa gutegereza abagenzi.Ni ikosa rikomeye.Twagerageje kubatoza no kubakangurira ibijyanye n’amabwiriza ariko hari bamwe muri bo bakibyirengagiza.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Katabarwa agaruka ku bashoferi bata imihanda bahawe bakajya gukorera mu yindi, avuga ko nabyo ari amakosa. Ngo biteza ibibazo, ariko yizeza abagenzi ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti mu gihe cya vuba.
Ati “Hashyizweho ingamba z’ibihano, buri munsi duhana abarenga 20 .Bamwe muri bo bongera gukora ayo makora kubera ko rimwe na rimwe batekereza ko ubuyobozi butababona”.
Babikora bashakira amafaranga umukoresha
Umwe mu bashoferi batwara abagenzi bagana Kicukiro, avuga ko bagomba gutegereza abagenzi bakuzura, ngo kuko Kampani bakorera ziba zikeneye amafaranga kandi akaba ari amabwiriza bahawe.
Ati “Dufite imodoka nshya aho abagenzi bakoresha amakarita, niba tudakoreye amafaranga asabwa bazatekereza ko tuyakira dushyira mu mifuka yacu. Dufite ubwoba bw’akazi kacu kubera ko Kampani nazo zigomba kuduhemba zigatanga n’imisoro”.
Mu mwaka wa 2003 nibwo Kampani 3 zitwara abagenzi zahawe isoko ryo gukorera muri zone enye zitandukanye zigize umujyi wa Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


