Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, ahagana saa munani z’amanywa (14:00) nibwo umwana w’umukobwa witwaga Mutesi Chantal wari mu kigero cy’imyaka 9 mwene Shamukiga Pierre nawe uherutse kwitaba Imana bitunguranye, yishwe anizwe n’umuntu utaramenyekana.
Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Buguri, umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepho, aho umugabo utaramenyekana yihereranye utwana twicaga imegeri hafi y’urugo rw’iwabo ahegereye umuhanda werekeza ahubatse Umurenge wa Rukoma kuri metero zigera kuri 20, afata aka ak’agakobwa arakaniga akandi gasaza ke karamucika.
Umwana w’umukobwa witwa Ingabire yatangarije Bwiza.com uko byagenze muri aya magambo: ” Nahuye n’uyu [undi mwana] agiye kugura shikarete, ndamubaza ngo ninde uzigutumye arambwira ngo ni umugabo uri hariya hirya uri kumwe na Chantal na Fils, ndamubwira nti dusubirane inyuma njye kureba uzigutumye,…twaragiye turashakisha turababura tuzenguruka ishyamba tugiye kubona tubona Fils aje yiruka arimo kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru, tugirango n’inzoka imuriye aratubwira ngo ni umugabo urimo kubanigira mu ishyamba “.
Yakomeje agira ati: “ Nasubiye inyuma njya kureba Muzehe turajyana turashakisha, turaheba nyuma tuza guhura n’uwo mugabo avuye kumuhisha yamwishe dutangiye kuvuza induru ariruka ajya mu ishyamba hejuru iriya ”. Bafatanyije n’abandi bantu ngo barashakishije baza kumusanga aho yamuhishe yamwishe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo umunyamakuru yageraga ahabereye ubu bwicanyi, ishyamba ry’inzitane rya Kanyinya bwabereyemo ryari ryamaze kugotwa n’abaturage hamwe n’abashinzwe umutekano, Polisi y’Igihugu n’abasirikare mu rwego rwo gushakisha uyu mugizi wa nabi ariko birangira atabonetse.
Nyuma y’ibyo, ubuyobozi bukaba bwakoranye inama n’abaturage bubakangurira kwishakamo imbaragaza zo kurwanya ikintu cyose cyatuma umutekano utagenda neza banakangurirwa kuwubumbatira kurusha uko byari bisanzwe.
Abaturage bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mwana, bemeye gufatanya n’inzego z’umutekano mu iperereza ndetse inzego z’umutekano zabahamirije ko uyu mwicanyi atazazicika burundu kuko hazakoreshwa ubuhanga buhanitse uyu muntu wakoze amahano agatabwa mu yombi kandi vuba bidatinze.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Bwana CIP Andre Hakizimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ku murongo wa telefoni igendanwa, yahamije aya makuru nawe kandi ashimangira ko iperereza rizagaragagaza uwakoze aya mahano akagezwa imbere y’ubutabera.
CIP Andre Hakizimana kandi yakanguriye abaturage kwongera ingamba zo kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kandi vuba kugirango Polisi ibashe gukumira ibyaha nk’ibi bitari byaba henshi.
Polisi kandi irasaba uwaba afite amakuru kuri uyu mwicanyi yafatanya na Polisi ishami ry’ubugenzacyaha kugirango akazi k’iperereza ko gufata uyu mwicanyi kihute.




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marchal David/Bwiza.com (Kamonyi)


