Raporo yashyizwe ahagaragara n’ibiro byungirije by’Umuryango w’Abibumbye (Bureau conjoint de l’ONU) ivuga ko inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abasivile 40 zigakomeretsa 147.
Iyi Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2017 ivuga ko ibi byabaye hagati ya tariki 15 na 31 Ukuboza 2016 ubwo habaga imyigaragambyo i Kinshasa, Lubumbashi, Boma na Matadi.
Nk’uko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ngo iyi raporo ivuga ko uretse abishwe abandi bagakomereka, mu gihugu hose abantu 917 harimo abana 95 batawe muri yombi bikozwe n’inzego z’umutekano za Leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu bivuga ko hakoreshejwe amasasu yagiye araswa cyane cyane mu gihimba.
Umuryango w ‘Abibumbye ukomeza uvuga ko hari ubuhamya bwatanzwe buvuga ko muri Boma abasirikare ba Leta bagiye bashaka gusonga abo bakomerekeje n’amasasu.
Ngo ONU ibabazwa no kuba kugeza ubu nta ngamba zirafatwa n’ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku bijyanye n’iperereza no gukurikirana mu buryo bwimbitse abagize uruhare muri ibi bikorwa.
Ku rundi ruhande Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa Muntu muri Congo Marie-Ange Mushobekwa wanakiriye iyi raporo mbere y’uko ishyirwa ahagaragara, ntiyemeranye nayo. Ahubwo ashinja uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuba ba nyirabayazana b’’ibyabaye ashimangira ko byakozwe n’abigaragambyaga icyo gihe cyane cyane iyicwa ry’umupolisi ku ya 20 Ukuboza,2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


