Umutoza w’ikipe ya Sunrise , Ibe Chid Andrew yirukanywe ku kazi ke k’ubutoza nyuma yo kugaragaraho amakosa menshi akomeye arimo no kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano mu gihe yasabaga aka kazi.
Amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’iyi kipe, Ndungutse Jean Bosco avuga ko uyu mutoza yatanze icyangombwa cy’impamyabumenyi y’ubutoza kuko byaje kugaragara nyuma ko iyo yerekanye ari iyo yikoreye.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda ari yo yatanze itangazo ryemeza ko icyangombwa uyu mugabo yatanze ubwo yasabaga akazi ari igihimbano
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu yandi makosa uyu mutoza ashinjwa harimo ajyanye n’imyitwarire idahwitse, irimo kurwana n’abaturage, gushaka gukubita Visi Perezida w’ikipe n’ibindi bitajyanye n’indangagaciro zakabaye zimuranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


