13b97cb9-6c1e-4547-a4b3-44ba719b1748_0.jpg

Koreya y’Epfo yashyikirije u Bushinwa ibisigazwa by’abasirikare babwo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Koreya y’Epfo yasubije iwabo ibisigazwa by’abasirikare 88 b’Abashinwa bishwe mu gihe cy’Intambara ya Koreya, iyi ikaba ari yo mihango ya mbere nk’iyi kuva Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-yeol yatangira imirimo muri Gicurasi .

Abashinzwe umutekano muri Koreya y’Epfo batanze amasanduku y’ibiti arimo ibisigazwa mu birori byabereye ku kibuga cy’indege cya Incheon hafi ya Seoul, aho yapakiye mu ndege itwara imizigo y’ingabo zirwanira mu kirere z’u Bushinwa.

Ibisigazwa byakiriwe nyuma y’amasaha mu mujyi wa Shenyang uherereye mu majyaruguru y’u Bushinwa mu birori bya gisirikare byitabiriwe n’Abashinwa bakiriho barwanye iyo ntambara yamaze imyaka itatu.

13b97cb9-6c1e-4547-a4b3-44ba719b1748_0.jpg

Bibaye ku nshuro ya cyenda hakozwe igikorwa nk’iki kuva ibihugu byombi byahoze ari abanzi mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, bishyize umukono ku masezerano kuri iki kibazo muri 2014, kandi bimaze gutuma ibisigazwa by’Abashinwa 913 baguye muri iyo ntambara bimaze gucyurwa nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Kuri uyu wa Gatanu, nibwo bwa mbere bibaye kuva Perezida Yoon wa Koreya y’Epfo, washatse gukomeza umubano wa gicuti na Beijing nubwo anagerageza kurushaho kunoza umubano n’umuterankunga ukomeye mu by’umutekano,Washington, yatangira imirimo ye.

Muri ibyo birori, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kabiri wa Koreya y’Epfo, Lee Do-hoon, yagize ati: “Buri mwaka ihererekanya ry’ibisigazwa by’ingabo z’u Bushinwa rirakorwa…, ariko kandi rikagaragaza ubufatanye bwa gicuti hagati ya Koreya y’Epfo n’u Bushinwa.”

Lee yongeyeho ko ibihugu byombi bizakomeza “uburyo butandukanye” bw’ubufatanye, kuko byizihiza imyaka 30 ishize umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi utangijwe.

2648584267051669914.jpg

U Bushinwa bwatabaye Koreya ya Ruguru mu gihe cy’Intambara ya Koreya yo mu 1950-53, izwi mu Bushinwa nk’Intambara yo Kurwanya ubushotoranyi bwa Amerika no gufasha Koreya.

Ingabo z’Abashinwa z’Abakomunisiti zigera kuri miliyoni eshatu zafatanyije n’ingabo za Koreya ya Ruguru, kandi zifasha kuringaniza imbaraga. Koreya y’Epfo yarwanaga n’iya ruguru, yo yari ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.

Gutabara kwa Beijing kwakijije Amajyaruguru gutsindwa kandi bituma ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziyobowe na Amerika zisubira inyuma mbere y’uko intambara irangira mu gihirahiro gikomeje kugeza na n’ubu.

Imibare y’abaguye muri iyi ntambara n’ubu ntivugwaho rumwe ariko uburengerazuba buvuga ko u Bushinwa bwapfushije abasirikare 400,000, mu gihe Abashinwa bavuga 180,000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *