Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye wa Nyarugenge yategetse ko urubanza rwa Dr. Christopher Kayumba ruzakomereza muri Gereza ya Mageragere nyuma yo kurwitaba uyu munsi ariko rugasubikwa bisabwe n’urukiko .
Kayumba Christopher n’umwunganizi we bagaragaje ko bafite impungenge z’iki cyemezo cyimurira iburanisha muri gereza.
Umucamanza ukuriye iburanisha muri uru rubanza Kayumba aregwamo icyaha cyo gusambanya ku gahato, yavuze kandi ko urubanza ruzakomezanya n’abacamanza batatu.
Impamvu urukiko rwatanze yo gusubika iburanisha ni iy’uko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza batatu mu gihe uwarutangije yari umwe.
Abo bacamanza bashya ngo bakaba bagomba guhabwa igihe cyo gusobanukirwa dosiye mbere y’uko bakomezanya n’uwo barusanzemo.
Inzitizi zo ku ruhande rwa Kayumba zo zishingiye ku kuba atarahabwa dosiye y’ibirego nyuma y’umwaka afunze.
Yavuze kandi ko afunzwe mu buryo bw’akato kandi hari abakoze ibyaha bikomeye bafunganywe n’abandi.
Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Umunyamategeko wa Kayumba, Seif Ntirenganya, na we yavuze ko ashyirwaho amananiza mu guhura n’uwo yunganira.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 14 Ukwakira.


