Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo wa Tchad, Mahamat Zene Cherif, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera kutumvikana na guverinoma y’ingabo ziri ku butegetsi mu gihe igerageza gufungura ibiganiro n’inyeshyamba no kurangiza ubutegetsi bwa gisirikare .
Kwegura kwa Cherif kwabaye kuri uyu wa Mbere ubwo ibiganiro byatangijwe n’umuyobozi wa guverinoma, Gen. Mahamat Idriss Deby Itno, bibera mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, hamwe n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibiganiro bigamije guha inzira amatora nyuma y’uko ingabo zafashe ubutegetsi umwaka ushize.
Mu ibaruwa yandikiwe umukuru w’igihugu nk’uko tubikesha Reuters, Cherif yagize ati: “Mu gihe cy’amezi atari make, ibyo niyemeje ndetse n’icyifuzo cyanjye cyo gukorera igihugu cyanjye byaburijwemo n’ingamba zisa n’ibikorwa byakozwe na bamwe mu bagize guverinoma yawe ndetse na guverinoma, byakozwe ntabizi kandi ku mabwiriza yawe”.
Uyu mugabo w’imyaka 58 ntabwo yerekeje ku biganiro mu buryo butaziguye, ariko avuga ko ibintu byacitse ishami rye kandi bikamugumisha mu “mwijima”.
Ibiganiro byatangiye ku ya 20 Kanama nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi, birimo kwangwa n’amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi, inyeshyamba n’imiryango itegamiye kuri Leta.


