Kuri uyu wa Mbere ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutegetsi bw’Abatalibani bakoze ihererekanya ry’imfungwa, hagati y’uwahoze ari umusrikare wa Amerika n’umuterankunga w’Abatalibani umaze imyaka 17 afunzwe n’abanyamerika, wakiriwe neza i Kabul.
Umunyamerika Mark Frerichs washimutiwe muri Afghanistan mu 2020, yaguranwe Bashar Noorzaï, umutware w’intambara wegereye Abatalibani wafungiwe muri Amerika azira gucuruza ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afghanistan, Amir Khan Muttaqi, yagize ati: “Nyuma y’imishyikirano miremire, Umunyamerika Mark Frerichs yashyikirijwe intumwa za Amerika maze izi ntumwa zidushyikiriza Bashar Noorzai uyu munsi (ku wa mbere) ku kibuga cy’indege cya Kabul.”
Mu magambo ye, Joe Biden yemeje aya makuru agira ati: “Uyu munsi twabonye irekurwa rya Mark Frerichs kandi azagaruka mu rugo vuba.” “Imishyikirano yagenze neza yatumye Mark arekurwa byasabye ibyemezo bitoroshye, ariko sinabyitayeho.”
Ibyemezo “Bigoye”
Perezida wa Amerika ntabwo yasobanuye neza ibyemezo yagombye gufata, ariko umwe mu bayobozi bakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze imbabazi zahawe Bashar Noorzaï, wafashwe mu 2005, agakatirwa muri 2009 muri Amerika igifungo cya burundu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuga ko Mark Frerichs waoze ari umusirikare yari injeniyeri ukora ku mishinga y’ubwubatsi muri Afghanistan ubwo yashimutwaga. Kuri uyu wa Mbere, yari i Doha muri Qatar ameze neza nk’uko byatangajwe n’uyu muyobozi mukuru muri Amerika.
Ku ya 31 Mutarama, Joe Biden yari yasabye abatalibani kurekura “ako kanya” Mark Frerichs “mbere y’uko harebwa icyifuzo cyabo cyo kwemerwa”. Yashimangiye ko guverinoma nshya ya Afghanistan itigeze yemerwa n’igihugu icyo ari cyo cyose ku Isi.
Umuvugizi wa guverinoma, Zabihullah Mujahid, yatangarije AFP, ko Bashar Noorzai warekuwe nta mwanya yari afite mu batalibani. Yongeyeho ko ariko “yatanze inkunga ikomeye, irimo n’intwaro”, igihe havuka Abatalibani bavukaga mu myaka ya za 90.


