Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi mu muziki nyarwanda nka Danny Nanone, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho gukubita umugore we.

Uyu muririmbyi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatawe muri yombi ku wa Mbere Tariki ya 19 Nzeri kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

Dr Murangira yagize ati: “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro azira gukubita abigambiriye umugore w’imyaka 30 y’amavuko. Iperereza riracyakomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

The New Times yavuze ko ifite amakuru y’uko atari bwo bwa mbere umuhanzi Danny Nanone yari ahohoteye uriya mugore we binavugwa ko babyaranye.

Umubano w’aba bombi wakunze kuzamo ibibazo kuva muri 2016 ubwo bashwanaga, bigatuma nanone uriya muraperi afungwa.

Danny Nanone mu gihe yaba ahamijwe guhohotera uwo bashakanye, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya Frw 5,00,000 ariko itarenze Frw 1,000,000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *