Mozambique: Abasirikare benshi ba FADM na SAMIM biciwe mu gico cy’ibyihebe

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bataramenyekana neza umubare bo mu ngabo za Mozambique ndetse n’ab’umiryango w’ibihugu bya Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (SAMIM), biciwe mu gico baheruka gutegwa n’ibyihebe.

Aba basirikare bishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo imodoka barimo zagwaga mu gico cy’ibyihebe, mu rugabano rw’uduce twa Chitama na Quinto Congresso ho mu karere ka Nangade muri Cabo Delgado.

Kugeza ubu umubare w’abasirikare baba bariciwe muri kiriya gitero nturamenyekana, gusa ikinyamakuru mediaFAX cyatangaje ko gifite amakuru y’uko hari abasirikare batatu ba SADC bashora kuba barishwe ndetse na batandatu bo mu ngabo za Mozambique.

Usibye abasirikare bishwe, bivugwa ko ibyihebe byanangije ibikoresho bitandukanye bari bafite, birimo n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Land Cruiser Mozambique yari imaze igihe gito ihawe n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Amakuru kandi avuga ko muri iki gitero cyabaye mu ma saa sita z’amanywa hakomerekeyemo abasirikare benshi, abandi baburirwa irengero.

Minisitiri w’Ingabo za Lesotho, Halebonoe Setšabi, yemeje ko hari umusirikare w’igihugu cye wiciwe i Nangade abandi umunani barakomereka. Yavuze ko andi makuru arambuye agomba gutangwa n’ubuyobozi bw’Ingabo za SAMIM.

Iki gitero cyabaye mu gihe Umutwe wa Islamic State ukorera mu ntara ya Cabo Delgado uheruka kwigamba kwica abasirikare 16 ba Leta ya Mozambique.

Mu itangazo uyu mutwe w’iterabwoba wasohoye, wavuze ko aba basirikare wabiciye mu gitero uheruka kugaba mu kigo cya gisirikare giherereye ahitwa Nkoe ho mu karere ka Macomia, mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni igitero na cyo cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko ibyihebe bikomeje kugaba ibi bitero, mu rwego rwo kwihorera ku ngabo za FADM na SAMIM, nyuma y’igisasu zarashe ku birindiro bitatu byabyo kigahitana byinshi muri bigenzi byabyo.

Ni igisasu kajugujugu y’ubutasi yarashe mu birindiro by’ibyihebe mu duce twa Mandimba, Namiune na Nkonga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *