Umutwe wa Sudan People’s Liberation Movement (SPLM)-North urwanya ubutegetsi bwa Sudani ya perezida Omar Bashir warekuye abasirikare 150 barimo abakuru n’abato bari bamaze imyaka 6 ari imbohe bigizwemo uruhare na perezida Yoweri Museveni wa Uganda.
Bamwe mu bakozi b’inzego z’ubutasi bakaba babwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru mu ijoro ryo kuwa Gatatu ko aba basirikare barekuwe bari kugezwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe kuri uyu wa kane, bahita boherezwa ahantu hataramenyekana bari muri bus z’amagereza yo muri Uganda.
Iyi nkuru ariko ivuga ko abanyamakuru bari batumiwe gukurikirana iyi nkuru batabashije kubona neza amakuru arambuye, ndetse ngo n’ikiganiro n’itangazamakuru cyagombaga gukorwa kuri iyi nkuru kikaba cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma.
Biravugwa ko abanyamakuru bategereje amasaha 5 ambasaderi wa Sudani, ariko nyuma bakaza kumenyeshwa ko amabwiriza yaturutse I Khartoum yasabye ko itangazamakuru ntacyo ritangarizwa ndetse ngo itangazamakuru ryaba iryo muri Uganda n’iryo hanze rikaba ritemerewe kugira n’amafoto rifata. Ikindi cyiciro cy’aba basirikare barekuwe ngo kikaba gitegerejwe kuri uyu wa gatanu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uruhare rwa Museveni mu irekurwa ry’abasirikare 150 ba Sudani
Amakuru avuga ko Museveni yari amaze igihe yumvisha inyeshyamba za SPLM-North kurekura imbohe ndetse ngo bikaba biteganyijwe ko aba basirikare ari we uzabashyikiriza perezida wa Sudani, Omar Bashir kuri iki Cyumweru kiza. Ibi ngo bikaba bibaye mu gihe ibihugu byombi, Uganda na Sudani byakunze kurebana ay’ingwe buri kimwe gishinja ikindi gucumbikira abakirwanya, birimo kugerageza gutsura umubano.
Iyi nkuru ivuga ko perezida Museveni yigeze gushyigikira mu buryo butaziguye inyeshyamba zarwanyaga perezida Bashir wari uzwiho gushyigikira no gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa Lord’s resistance Army ya Joseph Kony. Abakuru b’ibihugu byombi ariko bakaba barakunze guhakana ibyo bashinjanyaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


