Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, ‘Legal Aid Forum’ ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bafata inzego z’ubutabera na serivisi zibaha bugaragaza ko 61.5% by’abanyarwanda batanyurwa n’uburyo Abunzi bakemura amakimbirane cyane cyane bikaba bishingiye kuri ruswa ikunze kuvugwa muri uru rwego.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 2 Werurwe 2017, muri rusange bugaragaza ko Abanyarwanda 87% banyurwa na serivisi z’ubufasha mu by’amategeko bahabwa.
Perezida w’inama y’ubutegetsi y’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, Munyamahoro René, avuga ko kuba Abunzi batizwera n’abaturage ngo ahanini usanga biterwa no kubafata nka bagenzi babo, aho baba bafite byinshi bahuriraho ndetse usanga bamwe muri bo badasobanukiwe n’imiterere y’urubanza aho rimwe na rimwe usanga hajemo kubogama.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku banyarwanda barenge 5500 aho 62% muri bo ari igitsina gore aho bwagaragaje ko imanza zishingiye ku makimbirane ashingiye ku masambu ari byo byinshi biri ku kigero cya 19% mu gihe izishingiye ku mitungo ari 12%.
Agaruka ku byavuze muri ubu bushakashatsi ,Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, ‘Legal Aid Forum’, Andrews Kananga yavuze ko nubwo inzego z’ubutabera zigera ku baturage ariko hakiri byinshi byo gukorwa.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abanyarwanda 51% batazi amategeko abarengera. Ambasaderi w’Ubuhorande mu Rwanda, Frederique Maria de Man agaruka ku kuba Abanyarwanda 51% batazi amategeko abarengera nk’uko byagaragajwe n’ubu bushakashatsi, avuga ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa hari inzego zigomba kongerwamo ingufu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “ Tugomba gukora cyane kugira ngo abaturage bamenye amategeko abarengera’’
Ku bijyanye no kuba abaturage batizera abunzi, Amb. Frederique Maria de Man avuga ko hagomba gukorwa iperereza kuri iyi myumvire ati“ Tugomba gukora iperereza ku bijyanye n’ishingiro ry’iyi myumvire n’iyi ruswa ivugwa kugira ngo twese dukomeze gukora kandi cyane’’
Minisiteri y’ubutabera ikaba yasabwe kwegera abaturage mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’uburenganzira bwabo ku bijyanye na MAJ abayobozi b’utugari n’imirenge bakaba basabwa guhugura abaturage no kubaha Serivisi nziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


