Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu i New York bahitabiriye inteko rusange isanzwe ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu ni umwe mu bagejeje ijambo ku bitabiriye iriya nteko rusange, nyuma ya Tshisekedi na we wabagejejeho ijambo ku wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri.

Inkuru y’uko aba bakuru b’ibihugu byombi bashobora kuganira ku buhuza bwa Perezida Macron yamenyekanye ku munsi w’ejo.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo ba Perezida Paul Kagame, Emmanuel Macron na Félix Tshisekedi bahuriye i New, nk’uko byanemejwe na Perezidansi y’u Rwanda.

Kuri Twitter yavuze ko “Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse na Félix Tshisekedi wa Congo, mu gushakira hamwe igisubizo ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Aba bakuru b’ibihugu uko ari bitatu cyakora cyo bahuriye mu biganiro, mu gihe ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa Mbere w’iki cyumweru cyatangaje inkuru y’uko u Bufaransa bwaba bwaramaze gufata inshingano zo guhuriza mu biganiro ibihugu byombi ariko mu ibanga rikomeye.

Jeune Afrique by’umwihariko yatangaje ku wa 16 Nzeri abakuriye ubutasi mu bihugu by’u Rwanda, Congo Kinshasa na Uganda bahuriye mu biganiro byabereye i Paris mu Bufaransa; mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze amezi abarirwa muri ane uri hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Ni umwuka mubi ushingiye ku bibazo umutwe wa M23 ufitanye na Leta ya Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruwuha ubufasha, ibyo rutahwemye guhakana rwivuye inyuma.

Perezida Félix Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inteko rusange ya Loni, yongeye kugaragariza amahanga ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke byugarije igihugu cye.

Yashinje u Rwanda gutera igihugu cye ndetse rukanigarurira Umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, agaragaza ko RDC ko yagerageje gukora uko gishoboye kose ngo ibane neza n’abaturanyi bayo gusa kigakomwa mu nkokora na bamwe muri bo barimo n’u Rwanda.

Ati: “Usibye imyitwarire yanjye ya kivandimwe ndetse n’akaboko k’abanye-Congo mu guharanira amahoro, bamwe mu baturanyi bacu nta buryo bundi babona bwo kudushimira usibye gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.”

“Kuri ubu ni ko bimeze ku Rwanda, rwirengagije amategeko mpuzamahanga n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye … rwongera kugaba ibitero muri Werurwe ndetse n’Ingabo zarwo zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwahaye M23 “inkunga ikomeye, yaba iy’ibikoresho by’intambara ndetse n’iy’abasirikare”, ibyatumye M23 yita umutwe w’iterabwoba ikomeza gukorera mu gice cy’uburasirazuba bw’Igihugu cye.

Yashinje by’umwihariko Ingabo zarwo gufasha M23 mu kurasa kajugujugu ya MONUSCO yahanuwe muri Werurwe uyu mwaka, ibyatumye abasirikare umunani bari mu butumwa bwa Loni bari bayirimo bapfa.

Perezida Kagame mu ijambo rye, we yagaragaje ko bene ibi birego bya Congo Kinshasa atari byo bizakemura ikibazo cy’umutekano muke imaranye imyaka irenga 20 ishize.

Yavuze ko “hakenewe ubushake bwa Politiki bwihuse” mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa no gushaka by’umwihariko umuzi w’impamvu nyamukuru wacyo.

Perezida Kagame by’umwihariko yagaragaje hakenewe ubufatanye bw’akarere mu gukemura ibyo bibazo, ariko nanone hakanisungwa uburyo bw’amasezerano hagati y’ibihugu nk’ayo u Rwanda rwagiranye n’ibihugu bya Centrafrique na Mozambique rufasha mu kurwanya iterabwoba.

Yunzemo ati: “Ntidushobora guteganya cyangwa gukumira ibibazo byose, ariko dushobora kwitegura neza kugira uko tubyitwaramo byihuse kandi neza mu gihe cyose ari ngombwa.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron
    Ijambo ryumuyobozi uri mature, naho se kuregana nkaho ikibazo cyananiye akarere byo bimaze iki?

  2. Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron
    Ijambo ryumuyobozi uri mature, naho se kuregana nkaho ikibazo cyananiye akarere byo bimaze iki?

  3. Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron
    Kubwanjye kugirango Congo igire umutekano y’uko urwa narwo bakagombye kururasa bakarukubita kakahava nicyogihugu giteza abanyecongo umutekano Mike narwo bakarwinjyira.

  4. Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron
    Kubwanjye kugirango Congo igire umutekano y’uko urwa narwo bakagombye kururasa bakarukubita kakahava nicyogihugu giteza abanyecongo umutekano Mike narwo bakarwinjyira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *