Mu gihe hashize amezi agera kuri 20 amakimbirane ashingiye kuri politiki mu gihugu cy’u Burundi atangiye, ikinyamakuru IBTimes cyo mu Bwongereza cyagiranye ikiganiro n’umwe mu b’ingenzi bayoboye umutwe witwaje ibirwanisho ukorera mu gihugu agira byinshi agitangariza ku cyo barwanira, aho yatangaje ko biteguye urugamba rwo gukura perezida Nkurunziza ku butegetsi ndetse n’uburyo bagiye kubikoramo.
Aya makimbirane yongeye kwaduka mu Burundi yatangiye muri Mata 2015 ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya 3 abamurwanya bavuze ko atemerewe, bigatuma bashyamirana n’abamushyigikiye bari kumwe n’inzego z’umutekano.
Nyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi wari wateguye n’agatsiko ka bamwe mu basirikare bakuru ariko ugapfuba, Guverinoma y’u Burundi yatangiye guhiga bukware ababigizemo uruhare, abantu benshi batabwa muri yombi abandi baburirwa irengero bashinjwa gushyigikira udutsiko tutavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuri ubu hamaze iminsi havugwa imitwe ibiri yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi ari yo, FOREBU (Forces Républicaines du Burundi) n’undi witwa RED-Tabara (Résistance pour un à‰tat de Droit au Burundi), yombi yavutse mu mpera za 2015 ndetse ibitero byayo bya mbere bikaba byaraguyemo abantu.
Ese iyi mitwe irarwanira iki?
Mu gihe ibiganiro byubaka bikomeje kutagira icyo bigeraho, iyi mitwe ivuga ko yashinze igisirikare igamije kurinda abaturage. Iyi mitwe yaniyemeje gukura ku butegetsi perezida Nkurunziza igashyiraho guverinoma y’inzibacyuho izageza igihugu ku matora yo mu bwisanzure kandi yizewe.
Usibye guhangana kwa hato na hato mu murwa mukuru, Bujumbura, imitwe ya FOREBU na RED-Tabara inashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya grenade bikunze kugabwa ku birindiro bya gisirikare.
Umwe mu baganiriye na IBTimes utarifuje ko umwirondoro we ujya ahagaragara, yavuze ko iyi mitwe ikora ariko ibikorwa byayo nta musaruro biratanga kuko bakiri kwisuganya. Yagize ati: “ Baracyahari kandi bari kwisuganya, ntabwo barambika intwaro hasi. Twiteguye intambara .”
RED-Tabara
RED-Tabara igizwe n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi kandi biganjemo urubyiruko babarirwa mu 2000. Uyu mutwe ariko ngo ufite amahirwe yo kubona urundi rubyiruko rwaba abasirikare cyangwa abasivili ku buryo ushobora kugeza ku barwanyi hagati y’20,000 na 30,000, ariko ngo ntibazabikora bazatangirana abo bafite nibabona ibikoresho bihagije nk’uko umwe mu bavuganye n’iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru yakomeje avuga.
FOREBU
Naho Forebu, bivugwa ko igifite umubare muto w’abarwanyi babarirwa mu 100 ukaba uyobowe na Gen Godefroid Niyombare, wari uyoboye umugambi wapfubye wo guhirika Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, yo ngo yongereye umubare w’abasirikare bakuru bayiyunzeho, barimo Gen Philbert Habarugira, ari nawe mugaba mukuru, na Col Gilles Ndihokubwayo wari umugaba mukuru mu mwaka ushize.
Uyu mutwe wa FOREBU iyi nkuru iravuga ko wiganjemo abasirikare bakuru bahoze mu gisirikare cya leta (FDN), abenshi bakaba baragiyemo nyuma y’uwo mugambi wapfubye wo guhirika ubutegetsi mu gihe abandi bakomeje kuwiyungaho.
RED-Tabara na FOREBU ni imitwe ibiri nayo ubwayo itavuga rumwe
Amakimbirane ari hagati y’iyi mitwe, kugeza ubu yananiwe gushyira hamwe, ashingiye ku buyobozi. Amakuru avuga ko aba basirikare bakuru bo muri FOREBU bashaka kuyobora abarwanyi ba RED-Tabara dore ko FOREBU yo nta barwanyi bahagije ifite, ariko RED-Tabara ikaba ngo yarabwiye FOREBU ko bashobora kuyifasha mu rugamba ariko ko batazemera kuyoborwa nayo.
Usibye ikibazo cy’ukwiye kuyobora abandi mu rugamba, iyi mitwe inafite ikibazo cyo kugenda mu gihugu, aho baba bashaka gushinga ibirindiro byo gutorezamo abarwanyi, bikaba byaratumye bashinga inkambi mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikibazo gikomeye ariko ni ukumenya igihe bizafata kuko iyi mitwe ikomeje guhura n’ikibazo cyo kubona ibikoresho biyoroheye kandi ikaba idafite amafaranga yo kugaburira ibihumbi by’abarwanyi kuko ngo bashobora kugaburira gusa byibuze ababarirwa muri magana ari nayo mpamvu bifuza kuba bagumanye umubare muto w’abarwanyi.
Ikibazo cy’ibura ry’abaterankunga
Kubura inkunga ngo biterwa nuko ibihugu byo mu karere bidafasha iyi mitwe. Nk’uko uwaganiriye na IBTimes yayibwiye, ngo urugamba iyi mitwe itegura rwashoboka gusa ifashijwe n’ibihugu byo mu karere nka Tanzania, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa u Rwanda, kandi ngo ibi bihugu kugeza ubu byakomeje kwirinda kwivanga mu bibazo biri mu Burundi ku mpamvu zitandukanye.

Nko ku birebana na Tanzania, bamwe mu barwanya ubutegetsi bavuga ko Tanzania ifite inyungu mu butegetsi bwa Nkurunziza kuko hari Abatanzaniya benshi bari mu myanya ikomeye y’ubukungu bw’igihugu mu Burundi nko mu bijyanye n’ubwikorezi, itumanaho ndetse no mu bijyanye no kugura intwaro kandi ngo ntibiteguye guhara inyungu bahavana.
Naho ngo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ntishobora kwirasa ku kirenge kuko nayo ifite ibibazo nk’iby’u Burundi. Perezida Kabila amaze igihe ashinjwa gushaka kuguma ku butegetsi muri manda ya gatatu nayo abamurwanya bavuga ko atemerewe ndetse bikaba bimaze iminsi biteza amakimbirane mu gihe igihugu cyitegura kujya mu matora y’umukuru w’igihugu. Perezida Kabila rero ngo udashaka kuva ku butegetsi, ntuzamubona ashyigikira abarwanya mugenzi we wakoze nk’ibyo ashaka gukora.
Ku birebana n’u Rwanda, ngo mu gihe perezida Nkurunziza avugwaho kuba afitanye umubano n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, u Rwanda rwo ngo kuva mu 1994 rufite ibindi bibazo biruhangayikishije rugomba kwitaho, ku buryo nubwo iki kibazo cyo kuba Nkurunziza yaba akorana n’abarurwanya kiruhangayikishije, kidashobora gutuma Guverinoma y’u Rwanda ifata iya mbere.
Umwe mu baganiriye na IBTimes aha yagize ati: “ Abanyarwanda bahangayikishijwe no guteza imbere igihugu, kandi barashaka kuba igihugu cy’igihangange mu bukungu mu karere. Abarundi ntabwo ari cyo cyihutirwa kuri bo. Nibyo ibibazo byo mu Burundi byateje ibibazo bikomeye ku mipaka yo mu majyepfo y’u Rwanda, ariko bashobora kubikemura bativanze. Ntibashobora kwemera gutakarizwa icyizere no guhagarikirwa inkunga n’amahanga .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uruhare rw’imitwe yitwaje ibirwanisho mu biganiro bihuza Abarundi
Uyu muntu wakomeje kuganira na IBTimes avuga ko kuba iyi mitwe itaragira ibikorwa bya gisirikare bifatika mu Burundi ari yo ntandaro yo kuba ibiganiro bigamije guhuza Abarundi ntacyo bigeraho.
Yavuze ko bigaragara neza ko mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazaba badafite ibirwanisho kandi batarwana bizakomeza kunanirana kugira uruhare rungana mu biganiro.
Yavuze ko umuhuza Mkapa ari ku ruhande rwa guverinoma kuko ikangisha gutanga umutekano kandi ngo Mkapa nawe arashaka gufasha Nkurunziza gutambutsa igitekerezo cya guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.
Ibi rero ngo ntacyo bizamara kuko bacye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora guhabwa imyanya ndetse u Burundi bukongera kugirana amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga ubufatanye bugasubukurwa ubuzima bugakomeza kugeza ku matora ya 2020 ndetse ngo Nkurunziza akaba ashobora no kwiyamamariza manda ya kane akazategura amatora akiba amajwi akayatsinda.
Kugeza ubu Abarundi basaga 300,000 bahunze igihugu kuva amakimbirane yatangira muri Mata 2015. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yemeza ko buri cyumweru byibuze mu gihugu abantu 50 bicwa. Iyi mibare ariko yaje gusubirwamo abahagarariye sosiyete sivile n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko ku munsi hicwa abantu 30 byibuze. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryo rikaba rivuga ko muri uyu mwaka wa 2017 impunzi z’Abarundi zishobora kwiyongera zikagera ku 500,000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




