Perezida Evariste Ndayishimiye yishimiye kwakirwa mu cyubahiro na Joe Biden

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahuye na mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimiye ku bw’urugwiro we n’abaturage be bamugaragarije i New York.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bitabiriye Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, anageza ijambo ku bayitabiriye.

Perezida Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutumwa yanyujije kuri uru rubuga rwari ruherekeje ifoto ye n’umufasha we Angeline Ndayubaha bari kumwe na Perezida Joe Biden n’umufasha we Jill Biden.

Perezida w’u Burundi yagize ati: “Ndashimira byimazeyo Perezida Joe Biden, Guverinoma ndetse n’Abanyamerika; by’umwihariko abo mu mujyi wa New York, ku kuba baratwakiranye icyubahiro njye n’itsinda ry’intumwa nari nyoboye.”

Perezida Ndayishimiye yahuye na Biden yiyongera kuri ba Perezida William Ruto wa Kenya na Félix Antoine Tshisekedi na bo bakiriwe na we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *