Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yatangaje ko Lt Gen Philémon Yav ufunzwe akurikiranweho kuba ashinjwa na bagenzi be bo muri FARDC gushaka gufasha inyeshyamba za M23 kwigarurira Umujyi wa Goma mu izina ry’u Rwanda.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Gén Yav bakunda kwita ’Tigre’ yatawe muri yombi n’ubutasi bwa Congo Kinshasa.
Uyu musirikare wari usanzwe ari umuyobozi wa zone ya 3 y’igisirikare cya Congo ndetse n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yajyanwe igitaraganya gufungirwa muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa nyuma yo gukekwaho “ubugambanyi bukomeye no gutegura igikorwa cyo gukuraho ubutegetsi”.
Ni umugambi yavuzwemo gufatanya na kimwe mu bihugu by’amahanga nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo biheruka kubitangaza.
Perezida Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na RFI cyo kimwe na France 24, yavuze ko igihugu uriya mujenerali akekwaho gukorana na cyo ari u Rwanda.
Yavuze ko kuri ubu iperereza rigikomeje, ashimangira ko azamenya andi makuru ubwo azaba yasubiye mu gihugu cye.
Ati: “Ibya Gen Yav byabaye mu gihe cy’uruzinduko rwanjye mu mahanga. Numvise ko ashinjwa na bamwe muri bagenzi be kubahamagara mu izina ry’u Rwanda kugira ngo agabanye umurego, hanyuma yemerere M23 gutambuka biyoroheye no gufata Umujyi wa Goma. Ibyo ni byo numvise ariko kuri ubu iperereza rikomeye riri gukorwa, nzamenya ibirenzeho ningera mu gihugu.”
Gén Philémon Yav yafunzwe mu gihe umutwe wa M23 yari yararahiriye kurandura umaze amezi atatu warigaruriye Umujyi wa Bunagana ndetse n’ibindi bice byo muri Teritwari ya Rutshuru.
Imitwe ya ADF na CODECO na yo imaze igihe yarakajije umurego mu bikorwa byayo by’iterabwoba mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, mu gihe Leta ya Congo Kinshasa yari yarashyizeho ibihe bidasanzwe bigamije kuyirandura burundu.


