Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yahisemo guha inshingano nshya Uhuru Kenyatta yasimbuye ku butegetsi, mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo by’amakimbirane yugarije akarere Kenya iherereyemo byabangamira ubutegetsi bwe.
Ku wa 13 Nzeri ni bwo Perezida William Ruto yatangaje ko yahaye inshingano Uhuru Kenyatta zo gukurikirana ibikorwa by’amahoro Kenya yagiye iharanira mu karere iherereyemo.
Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahirira kuyobora Kenya, yagaragaje ko Kenyatta yakoze imirimo ikomeye aho yari ku isonga mu bikorwa by’amahoro by’umwihariko muri Ethiopia no mu bihugu nka Congo Kinshasa, u Burundi, u Rwanda na Uganda.
Ruto yavuze ko yasabye Kenyatta guhagararira igihugu cye nka ambasaderi w’amahoro mu karere, inshingano yamwemereye ko azashyira mu bikorwa.
Ati: “Ku byerekeye ibikorwa by’amahoro mu karere mu bihugu birimo Ethiopia n’iby’Akarere k’Ibiyaga Bigari, nasabye mukuru wanjye Uhuru Kenyatta wakoze imirimo ikomeye muri utu turere kandi yanyemereye kubikomeza mu izina ry’abaturage ba Kenya.”
Perezida William Samoei Ruto mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24, yavuze ko yahaye Kenyatta ziriya nshingano kubera ko amwizeyeho kuzana indangagaciro muri biriya bikorwa by’amahoro.
Yagize ati: “Nahaye inshingano Perezida Uhuru nk’intumwa kuko ntandukanye. Nizera ko Perezida Kenyatta yazana indangagaciro mu gukemura ibibazo byo muri Ethiopia na RDC.”
Perezida Ruto yunzemo ko we na Kenyatta nta kibazo bigeze bagirana, usibye kuba yari ashyigikiye Raila Odinga bari bahanganye mu matora.
Yavuze ko kuba bahangana bidasobanuye ko bakwiye kuba abanzi, kubera ko nk’abanya-Kenya bamaze gukura bihagije muri Demokarasi ku buryo buri wese yamaze kumenya ko ari umuvandimwe w’undi.
Perezida William Ruto kandi yavuze ko byari gushoboka ko hagira abamuveba mu gihe yaba ananiwe gukemura ibibazo byo muri Ethiopia no mu karere k’ibiyaga bigari, ari yo mpamvu yiyambaje Kenyatta ngo akoreshe ubumenyi afite mu kubikemura.
Ati: “Ibintu biramutse bidogereye, ni njye byabazwa. Nshobora gutanga umusaruro gusa mu gukora ibyo abaturage ba Kenya bashaka mu gihe akarere kaba atari ikibazo.”
Yunzemo ati: “Gusa niba hari undi ushobora kumfasha mu bibazo byo mu karere kugira ngo nshobore gushyira imbaraga zanjye n’umwanya wanjye mu gukemura ibibazo Abanya-Kenya bashaka ko nkora, ndatekereza ko icyo ari cyo cyemezo gikwiye.”



4 Responses
William Ruto yahishuye impamvu yahaye Kenyatta inshingano nshya akimara kumusimbura
Byiza kabisa nukuzuzanya ntamugabo umwe
William Ruto yahishuye impamvu yahaye Kenyatta inshingano nshya akimara kumusimbura
Byiza kabisa nukuzuzanya ntamugabo umwe
William Ruto yahishuye impamvu yahaye Kenyatta inshingano nshya akimara kumusimbura
Ubundi njye mbona Kenya yaramaze kubaka democracy ihambaye,kuko bita kunyungu zabanyagihugu kuruta byose!!
William Ruto yahishuye impamvu yahaye Kenyatta inshingano nshya akimara kumusimbura
Ubundi njye mbona Kenya yaramaze kubaka democracy ihambaye,kuko bita kunyungu zabanyagihugu kuruta byose!!