Ihuriro Dypro ryashyikirije CPI ikirego kirega Perezida w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, Dynamique Progressiste Révolutionnaire ( Dypro -opposition), Constant Mutamba, yatangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 24 Nzeri, ko kuri uyu wa Mbere aza gushyikiriza ibiro by’uhagarariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ikirego kirega Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kubera ibyaha avuga ko byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda .

“Gutanga ku mugaragaro ikirego kirega Bwana Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku byaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, ibyaha by’ubugizi bwa nabi byakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kizatangwa ku wa Mbere itariki 26 Nzeri 2022 ku biro bihagarariye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha muri RDC i Kinshasa. ”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga, gahunda yateganyaga inama ku cyicaro gikuru cy’iri huriro saa yine. Nyuma y’isaha imwe, saa tanu, hakaba guhaguruka berekeza ku biro bihagarariye CPI no gutanga ikirego ku mugaragaro.

Ku isaha ya saa 11h30, umuhuzabikorwa wa Dypro, Constant Mutamba, yagombaga kugirana ikiganiro n’abanyamakuru imbere y’icyicaro gikuru cya CPI i Kinshasa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *