U Butaliyani bugiye kugira minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore

Sangiza iyi nkuru

Giorgia Meloni wishimye cyane, umuyobozi w’ishyaka Brothers of Italy, akaba yiteguye kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore w’u Butaliyani, yavuze ko abatora bahaye ishyaka rye uburenganzira bwo kuyobora kandi ko azayobora guverinoma kubw’Abataliyani bose .

Meloni yabivugiye muri mitingi y’ishyaka rye i Roma nyuma y’imibare y’agategano yerekanaga ko Abavandimwe bo mu Butaliyani (Brothers of Italy) bagaragaye nk’ishyaka rinini mu matora yo ku Cyumweru, ku majwi 26%.

Abafatanyabikorwa baryo, League ya Matteo Salvini na Forza Italia ya Silvio Berlusconi, biteganijwe ko bazabona 8.7% na 8.2% , amajwi ahagije kugira ngo babone ubwiganze mu nteko ishinga amategeko nk’uko bytangajwe kuri televiziyo yigenga, La 7.

Meloni yatangarije itangazamakuru ati: “Niduhamagarirwa kuyobora iki gihugu, tuzabikorera Abataliyani bose, tugamije guhuza abaturage … kubatera ishema ryo kuba Abataliyani, no kuzamura ibendera ry’u Butaliyani.”

Mu buryo atabashaga guhisha amarangamutima ye, yakomeje agira ati: “Mwaduhisemo, kandi ntituzabatenguha”.

Ishyaka Riharanira Demokarasi ryananiwe gushinga ubumwe n’andi mashyaka y’ibumoso, bikagabanya amahirwe yo kuyobora, biteganijwe ko rizatsinda ku majwi 18.3%. Ishyaka Five Star Movement ryamaze igihe rifatwa nk’ishyaka ryenda gusenyuka, bigaragara ko ryakoze neza kuruta uko byari byitezwe, kuko ryitwaye neza mu majyepfo ribona amajwi 16,6%.

Irindi huriro rigizwe n’amashyaka Italia Viva rya Matteo Renzi na Azione ya Carlo Calenda ryari ku majwi 7.8%.

Naramuka atsinze bidasubirwaho, Giorgia Meloni azasimbura kuri uyu mwanya Mario Draghi wari umukandida wigenga ariko ashyigikiwe n’amashyaka hafi ya yose yo mu Butaliyani nyuma yo kunanirwa kumvikana ku wasimbura Matteo Renzi, wari weguye, wabasha guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *