Guverinoma y’igihugu cya Belize yatangaje ko uruzinduko rwa Perezia w’u Rwanda, Paul Kagame, ruherutse gusubikwa rugiye gusubukurwa .
Mu nama y’Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye I New York muri iki cyumweru gishize, Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Belize, ??hn ?r???ñ? . Abayobozi bombi bategetse ba ambasaderi b’ibihugu byabo i New York kwemeranya ku itariki nshya y’uruzinduko rwe, ruzaba ari urwa mbere rw’umukuru w’igihugu cyo muri Afurika.
Urubuga breakingbelizenews dukesha iyi nkuru, ruvuga ko Perezida Kagame yagaragaje ko yatengushywe no kuba atarabashije gusura Belize ku matariki yari yateganyijwe mbere, ya 14 na 15 Nzeri.
Yagombaga kugeza ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, no kuganira n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Belize. Biteganyijwe rero ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano agamije gukomeza imibanire hagati yabyo.
Muri iki gihugu kandi biteganyijwe ko Perezida Kagame azambikwa umudari wa “Order of Belize” bivugwa ko ari cyo gihembo cy’igihugu cya kabiri cyo ku rwego rwo hejuru, kubera ubuyobozi bwe bufite icyerekezo no guhindura u Rwanda, rukava ku kuba igihugu cyasenywe n’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukaba kimwe mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane muri Afurika.
Minisitiri w’Intebe wa Belize, ??hn ?r???ñ?, yahaye ubutumire bwa mbere Perezida w’u Rwanda muri Kamena 2022 ubwo abayobozi b’ibihugu bya Commonwealth bahuriraga mu nama i Kigali.



2 Responses
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Belize rwari rwasubitswe rugiye gusubukurwa
Izo ngendo zose akora ni zero kuko ntacyo zitumariye mugihe ntabuhahirane dufite mubaturanyi
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Belize rwari rwasubitswe rugiye gusubukurwa
Izo ngendo zose akora ni zero kuko ntacyo zitumariye mugihe ntabuhahirane dufite mubaturanyi