Perezida wa Turkiya yaciye amarenga y’uko bashobora gutera u Bugereki babutunguye

Sangiza iyi nkuru

Amakimbirane akomeje kwiyongera hagati ya Turkiya n’u Bugereki kubera ubutaka bapfa mu Nyanja ya Aegeaya. Mu bihe byashize, amakimbirane nk’aya yagiye akemurwa n’abayobozi b’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi, ariko kuri iyi nshuro hari ubwoba ko bashobora kurangazwa n’intambara yo muri Ukraine, Turkiya ikaba yatera u Bugereki mu buryo butunguranye nk’uko byavuzwe na Perezida Erdogan .

Ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ijambo ry’umuriro yikoma u Bugereki, abushinja kuba ikibazo kuri Turkiya binyuze mu gushinga ibirindiro bya gisirikare ku birwa byegerye Turkiya kandi abwizeza ko azasubiza.

Erdogan yagize ati: “Ntabwo twitaye ko mwigarurira ibyo birwa.” “Igihe, isaha, nibigera, tuzakora ibikenewe. Nkuko duhora tubivuga: dushobora kuzaza dutunguranye ijoro rimwe.” Imbaga y’abanyagihugu yahise ikoma amashyi.

Turkiya ivuga ko ibikorwa by’u Bugereki byo kubaka ibirindiro bya gisirikare binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga avuga ko ibirwa bimwe na bimwe bya Aegeya bigomba gukomeza kutarangwaho ibikorwa bya gisirikare. Ni mu gihe u Bugereki buvuga ko icyo burimo gukora ari ukurinda abaturage bayo gusa iterabwoba rya gisirikare rya Turkiya rigenda ryiyongera.

Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko amakimbirane hagati ya Turkiya n’u Bugereki atari aya vuba, ariko abasesenguzi bamwe bavuga ko kuri iyi nshuro ashobora kuba atandukanye cyane n’ayabanje.

Umwe muri aba basesenguzi, Asli Aydintasbas, yagize ati: “Ndatekereza ko ibi ari ngombwa kandi bishobora guteza akaga. Birenze gukozanyaho amahembe bya hato na hato dusanzwe tumenyereye mu bijyanye na politiki yo gushinjanya ku mpande zombi”.

“Ikigaragara ni uko impande zombi zumva ko ikindi gihugu ari iterabwoba. Turimo kubona Turkiya n’u Bugereki bishinjanya kuvogera ikirere, ariko kandi Turkiya ishinja u Bugereki kubaka ibirindiro bya gisirikare no guha intwaro ibirwa by’u Bugereki byegeranye n’igihugu cya Turkiya, naho u Bugereki bukarega Turkiya kwibaza ku busugire bw’u Bugereki kubera ibirwa. Birashoboka ko ibyo ari ibirego biteye akaga. ”

Ingabo za Turkiya n’u Bugereki zenze kujya mu ntambara mu 1996 kubera ikirwa kidatuwe cya Imia. Mu myaka mike ishize, u Bugereki bwatangiye gahunda ikomeye yo kongera intwaro biziba icyuho cya gisirikare hagati yabwo na Turkiya, bituma bwumva bwakwihagararaho imbere y’iterabwoba rya Turkiya.

U Bugereki bufitanye umubano n’ibihugu bikomeye. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeye gushyikira u Bugereki byuzuye. Ibihugu byombi biherutse guteza imbere umubano ukomeye wa gisirikare.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zubaka ibirindiro bitandukanye mu Bugereki, zanenze imyifatire ya Ankara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *