Byibuze abantu 13 bishwe abandi 21 barakomereka nyuma yo kurasirwa mu kigo cy’ishuri cyo mu Burusiya rwagati mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere .
Imibare y’ibanze yavugaga ko hapfuye abantu 9 hagakomereka 20 ndetse uwarashe nawe akiyahura.
Mu bapfuye, harimo abazamu babiri, abarimu babiri n’abanyeshuri batanu nk’uko byatangajwe na komite yashinzwe iperereza.
Uku kurasa kwabereye mu ishuri ryo mu Mujyi wa Izhevsk, uherereye mu birometero nka 960 ugana mu burasirazuba bwa Moscow, mu karere ka Oudmourtie.
Guverineri w’aka karere, Alexander Brechalov, ni we wemeje ko uwarashe utamenyekanye, nawe yiyahuye nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Uyu yemeje ko abari mu ishuri bahise bacyurwa ndetse inkengero zaryo ziragotwa.
Nta byinshi byatangajwe ku myirondoro y’uwarashe cyangwa impamvu yamuteye gukora ubu bwicanyi.
Umujyi wa Izhevsk, utuwe n’abaturage 640,000, ukaba uri mu burengerazuba bw’imisozi ya Oural, mu Burusiya rwagati.


