Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira

Sangiza iyi nkuru

Kugira ngo ikibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu gikemuke burundu, abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo bagomba guhitamo inzira ya gisirikare nk’uko bagiriwe inama n’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Iki gitekerezo ni icyuwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika. Muri videwo yagiye ahagaragara muri Kamena yageze ku rubuga ACTU7.CD, Herman Cohen ahamagarira Ingabo za Congo “gushoza intambara ku bateye ndetse n’abashyigikiye imitwe yitwara gisirikare” ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Uwahoze ari umudipolomate wa Amerika kandi yasezeranyije ko azasaba umunyamabanga wa Leta mu rwego rwo guhagarika ibihano ku kugura intwaro byafatiwe Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Herman Cohen yagize ati “Ingabo za Congo zigomba kujyayo zikarwana abateye ndetse n’abashyigikiye imitwe yitwara gisirikare muri Congo. Ingabo za Congo nizo zigomba gukora akazi ko kurwanya Abanyekongo bakora iterabwoba babifashijwemo n’ibihugu by’amahanga. Ngiye gusa departement ya leta guhagarika embargo. Si ngombwa gusaba ibyo mu mahanga. Nta kintu kizava mu mahanga kizakiza Congo. Ni Congo ubwayo (…) ”,

Mu rwego rwo kugeraageza kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, intara ebyiri (2) zibasiwe cyane n’umutekano muke (Ituri na Kivu y’Amajyaruguru) zimaze umwaka n’igice mu bihe bidasanzwe. Abayobozi b’abasivili basimbujwe abayobozi b’abasirikare n’abapolisi.

N’ubwo bimeze gutyo, umutwe w’inyeshyamba wa M23, wari waratsinzwe mu 2013, wongeye kubura mu mwaka ushize kandi umaze amezi atatu wigaruriye umujyi wa Bunagana uhana imbibi na Uganda.

Abayobozi ba Congo bakunze gushinja u Rwanda ndetse rimwe na rimwe na Uganda, gushyigikira no gufasha uyu mutwe, ariko u Rwanda rwakunze kubihakana ndetse umukuru w’igihugu, Paul Kagame aheruse gutangariza I New York ko gushinjanya atari byo bizakemura ikibazo.

Herman Cohen akaba yatangaje ibi mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba urimo gutegura no kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo, mu rwego wo gufasha iki gihugu kurangiza burundu imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira
    Abasilikari b’Urwanda bamaze kugera mu bihugu byinshi. Ikibabaje nuko akenshi batishimirwa n’abo byita ko batabaye. Ndetse byongeraho ko baha hari izindi gahunda ziba zihishe inyuma. Biteye inkeke rero kubona isi yose igiye kwishisha umunyarwanda ashinjwa: gutiriganya, kubeshya, kwambura no kwica. Inama nagira abategetsi bacu ni ukubishingukamo tukita ku gihugu cyacu mbere ya byose.

  2. Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira
    Abasilikari b’Urwanda bamaze kugera mu bihugu byinshi. Ikibabaje nuko akenshi batishimirwa n’abo byita ko batabaye. Ndetse byongeraho ko baha hari izindi gahunda ziba zihishe inyuma. Biteye inkeke rero kubona isi yose igiye kwishisha umunyarwanda ashinjwa: gutiriganya, kubeshya, kwambura no kwica. Inama nagira abategetsi bacu ni ukubishingukamo tukita ku gihugu cyacu mbere ya byose.

  3. Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira
    keretse Congo ibanje igatera USA kuko niyo itera inkunga kunyeshyamba nyinshi. ukuri nuko CONGO itashobora kubona amahoro USA ikiriho keretse yemeye ikayikoroniza byeruye

  4. Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira
    keretse Congo ibanje igatera USA kuko niyo itera inkunga kunyeshyamba nyinshi. ukuri nuko CONGO itashobora kubona amahoro USA ikiriho keretse yemeye ikayikoroniza byeruye

  5. Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira
    USA ni bagashozantambara gusa, niyo mpamvu Putin (Homme Fort) abazira

  6. Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira
    USA ni bagashozantambara gusa, niyo mpamvu Putin (Homme Fort) abazira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *