Perezida wa Ukraine asanga Putin ataba akina iyo avuga gukoresha intwaro za kirimbuzi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yatangaje ko atekereza ko Vladimir Putin ataba akina iyo avuga ko Moscou yaba yiteguye gukoresha intwaro za kirimbuzi mu kurengera u Burusiya.

Mu cyumweru gishize, Perezida w’u Burusiya yavugiye kuri televiziyo ko Moscou izakoresha “inzira zose zishoboka” mu kurinda u Burusiya n’abaturage babwo niba ubusugire bwabo bwugarijwe.

Kuri iki Cyumweru gishize, Zelenskiy, wari wigeze gufata umuburo wo gukoresha intwaro kirimbuzi nk’igikangisho, yabwiye CBS News ati: “Reba, ahari ejo byari ugukina. Ubu bishobora kuba impamo.”

Zelenskiy yongeyeho ati: “Ntabwo ntekereza ko arimo gukina.”

Perezida wa Ukraine yavuze ko ibitero by’u Burusiya byibasiye ahantu habiri hatunganyirizwa ingufu za nikeleyeri muri Ukraine cyangwa hafi yaho bishobora gufatwa nko ‘”gukoresha intwaro za kirimbuzi muri iki gihe cyangwa iterabwoba rya kirimbuzi.”

Kyiv ishinja Moscou kuba yararashe inshuro nyinshi uruganda rukora ingufu za nikeleyeri rwa Zaporizhzhia rwigaruriwe n’u Burusiya mu gihe cy’intambara yo muri Ukraine, ndetse vuba aha bukaba bwararashe misile hafi y’uruganda nk’uru rwa Pivdennoukrainska.

Moscou ihakana ko yarashe ku ruganda rwa Zaporizhzhia, igashinja Kyiv ko ari yo yaharashe,gusa ntacyo yagize icyo ivuga ku gitero kuri Pivdennoukrainska.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *