Perezida Putin yahaye ubwenegihugu Edward Snowden wigeze kumena amabanga ya Amerika

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Vladimir Putin yahaye ubwenegihugu bw’u Burusiya uwahoze akorana n’ubutasi bwa Amerika, Edward Snowden, nyuma y’imyaka icyenda ashyize ku karubanda amabanga y’ibikorwa byo kuneka rwihishwa abanyamahanga ndetse n’Abaturage ba Amerika bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano (NSA) .

VIDEO

Snowden w’imyaka 39, yahunze Amerika maze ahabwa ubuhungiro mu Burusiya nyuma yo gusohora amadosiye y’ibanga mu 2013 yerekana ibikorwa byinshi byo kuneka mu gihugu no mu mahanga byakozwe na NSA, aho yakoraga.

Abategetsi ba Amerika bamaze imyaka bifuza ko yasubizwa muri Amerika kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ashinjwa ubutasi.

Izina rya Snowden ryagaragaye, nta bisobanuro bya Kremlin, mu iteka rya Perezida Putin riha ubwenegihugu abantu 72 bavukiye mu mahanga nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

U Burusiya bwari bwahaye aho kuba ndetse n’uburenganzira bwo gutura bihoraho mu 2020, mu gihe yari ategereje no guhabwa ubwenegihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *