François Hollande wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ari i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perzida w’u Bufaransa, François Hollande, yaraye ageze i Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere mu nege ya Air France aturutse i Paris nk’uko amakuru agera ku rubuga POLITICO.CD avuga .

VIDEO

Aya makuru avuga ko François Hollande wageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aherekejwe n’umugore we, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili na Ambasaderi w’u Bufaransa, Bruno Aubert.

Amakuru aturuka muri Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa aravuga ko Hollande ari muri iki gihugu mu ruzinduko rwe bwite.

Hagati aho bikaba bivugwa ko uyu ategerejwe i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho azasura Dr Denis Mukwege na Fondation Panzi y’uyu munyekongo.

Mbere yo kwerekeza i Bukavu ariko Hollande azabanza kwakirwa na Perezida Felix Tshisekedi ukubutse i New York aho yari yitabiriye inama ya 77 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

François Hollande yageze bwa mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu 2012 ubwo yari yitabiriye inama ya 14 y’Umuryango wa Francophonie.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *