Itsinda ry’abaririmbyi baramya Imana rikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Maverick City Music, ryatangaje ko ryabaye ritandukanye n’umwe mu bo ryagenderaho, Dante Bowe, nyuma yo kugaragara aririmba indirimbo ‘Después de la Playa’ y’umuraperi Bad Bunny wo muri Puerito Rico.
Iyi ndirimbo isobanura ‘Nyuma yo ku musenyi’ irimo amagambo avuga kuri gahunda zo ku gitanda (imibonano mpuzabitsina). Bad Bunny aba ayabwira umukobwa bajyanye kugirira ibihe byiza aha hantu ko barajya muri iki gikorwa ijambo ry’Imana rihamya ko ari icyaha ku batarashakanye.
VIDEO
Nk’uko ikinyamakuru The Focus cyabitangaje, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2022 ni bwo Bowe ubwo yari kumwe n’inshuti ze muri bisi (bus) baririmbye iyi ndirimbo, bishimira isabukuru y’amavuko ya Sabrina Harrison uri mu bashinze itorero AMEN Church. Ngo uyu muririmbyi yaba yaranashyize videwo ku rukuta rwe rwa Instagram.
Nyuma y’iyi myitwarire, Maverick City Music kuri uyu wa 26 Nzeri 2022 yatangaje ko yabaye itandukanye na Bowe, imushinja kudahozaho mu ndangagaciro z’abayigize ndetse no mu myizerere. Iti: “Kubera imyitwarire idahozaho mu ndangagaciro n’imyizerere yacu, twafashe umwanzuro wo guhagarika umubano wacu na Dante Bowe.”
Iri tsinda ryasobanuye ko umwanzuro wo gutandukana na Bowe utoroshye, ariko ryabonye ari ngombwa ko riwufata. Ryibukije abakunzi baryo kandi ko uyu muririmbyi ari umuvandimwe muri Kirisitu, ritanga icyizere ko rizakomeza kumushyigikira kugira ngo akomeze atere imbere muri Kirisitu.
Uyu mwanzuro watumye Bowe ava by’agateganyo ku mbuga nkoranyambaga kugeza igihe kitazwi. Ati: “Bigendanye n’ibyabaye vuba ndetse n’ibitekerezo, naganiriye n’abayobozi n’abavandimwe b’abanyabwenge bankikije. Ndafata igihe cyo kuba mvuye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo nduhuke mu mutwe no mu mubiri.”
Bowe kandi yasobanuye ko ubwo yatangiraga uyu murimo, atatekerezaga ko igihe kizagera agashyirwaho igitutu cyangwa agafatirwa ibyemezo. Gusa ngo icy’ingenzi ni ukumenya igihe cya nyacyo cyo gusubira inyuma no kugaruka bushya. Yijeje abakunzi be azagarukana imbaraga.
Maverick Music City ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi 8 rikunzwe cyane ku Isi kubera indirimbo zitandukanye ryakoze kuva ryashingwa mu mwaka w’2018 zirimo: Yahweh, Be Praised, Temple, Promises n’izindi… Bowe ni we wakundaga kugaragara ayobora indirimbo nyinshi.



