Avoka washinjwaga gukanga abatangabuhamya mu rubanza rwa Ruto na Kenyatta yapfuye urw’amayobera

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi ba Kenya bafunguye iperereza ku rupfu rw’umunyamategeko ushinjwa guha ruswa no gutera ubwoba abatangabuhamya ubwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwari rukurikiranye Perezida William Ruto, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’umupolisi .

Paul Gicheru yashinjwaga n’ubushinjacyaha bwa ICC kuba yarashyizeho uburyo bwo gukoresha abatangabuhamya bikica iperereza ryakorwaga kuri Ruto, ku ruhare rwe mu bugizi bwa nabi bwakurikiye amatora yo mu 2007.

Uyu munyamategeko, uri mu myaka 50, yasanzwe yapfuye asinziriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere aho yari atuye i Nairobi, umurwa mukuru wa Kenya.

Urubanza rwa Gicheru rwatangiye muri Gashyantare i La Haye. Abashinjacyaha bavuze ko umunyamategeko yahaye ruswa abatangabuhamya abishyura amashiringi agera kuri miliyoni imwe yo muri Kenya (hafi 8.300 euro) anatera ubwoba abandi, harimo n’umwe yakangishije imbunda.

Iyi nkuru ivuga ko Gicheru yahakanye ibyo aregwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rufite icyicaro i La Haye.

Umupolisi wasabye ko amazina ye atatangazwa yatangarije AFP ati: “Amakuru dufite ava mu muryango we ni uko yariye hanyuma akajya kuryama ariko ntabyuke”.

Uyu muyobozi yagize ati: “Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyamwishe”, akomeza avuga ko umuhungu wa Gicheru yajyanywe mu bitaro kubera kuribwa bwo mu gifu nyuma yo gusangira ifunguro na se.

Mu mwaka wa 2014, ICC yahagaritse ibirego yaregaga Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida icyo gihe akekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera uruhare akekwaho kuba yagize mvururu zakurikiye amatora.

Hanyuma, muri Mata 2016, ICC yahagaritse gukurikirana n’uwari Visi Perezida we, William Ruto, hamwe n’umunyamakuru wa radiyo, Joshua Arap Sang, bari bakurikiranywe muri dosiye mwe na Kenyatta.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abatangabuhamya bane b’ingenzi bisubiye bakanga gutanga ubuhamya bwabo nyuma y’ibikorwa byakozwe na Gicheru.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Avoka washinjwaga gukanga abatangabuhamya mu rubanza rwa Ruto na Kenyatta yapfuye urw’amayobera
    Nkunda makuru mutugezaho

  2. Avoka washinjwaga gukanga abatangabuhamya mu rubanza rwa Ruto na Kenyatta yapfuye urw’amayobera
    Nkunda makuru mutugezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *