Nyuma ya referandumu itavugwaho rumwe uturere tune twa Ukraine turomekwa ku Burusiya ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyize umukono ku cyemezo cyemeza ko uturere twa Ukraine twa Kherson na Zaporizhzhia ari ibihugu byigenga, amasaha make mbere yo kwakira umuhango wo kwiyomekaho uturere bwigaruriye twa Ukraine .

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye ubwigenge bw’uturere two mu majyepfo ya Ukrine twa Kherson na Zaporizhzhia, amasaha make mbere y’umuhango ugomba kutwomeka ku Burusiya.

Yashyize umukono kandi ku itegeko nk’iryo mu ntangiriro za Gashyantare, ubwo yameraga uturere tubiri twiyomoye mu burasirazuba bwa Ukraine, Luhansk na Donetsk, nk’ibihugu byigenga nk’uko iyi nkru dukesha Detsche Welle ikomeza ivuga.

Kremlin yavuze ko uturere tune twigaruriwe n’u Burusiya (Donetsk, Kherson, Luhansk, na Zaporizhzhia) twakoze amatora ya “referendum” yo kuba tumwe mu tugize u Burusiya twinjizwa ku mugaragaro muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu. Intara ya Crimea yigaruriwe mu buryo butemewe n’amategeko mu 2014, nyuma ya “referendum” nk’iyi.

Umuvugizi wa Perezidansi (Kremlin), Dmitry Peskov, yatangaje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yitabira umuhango uza kubera muri Kremlin aho utu turere twomekwa ku Burusiya ku mugaragaro.

Peskov yabwiye abanyamakuru ko abayobozi b’utwo turere tune baza gusinya amasezerano yo kwinjira mu Burusiya mu birori biza kubera mu cyumba mberabyombi cya St. George mri Kremlin.

Putin kandi aravuga ijambo rikomeye nyuma y’imihango yo gusinya kandi abonane n’abayobozi bashyizweho na Moscou b’utwo turere.

Ukraine n’Uburengerazuba bamaganye ayo matora ya referandumu yakozwe kuva mu cyumweru gishize, bavuga ko batazigera bemera ko uturere twa Ukraine tuba ibice by’u Burusiya.

Ni mu gihe Perezida Putin yasezeranyije kuzarinda abatuye utwo turere, ndetse akemeza k uzagerageza kutugabaho ibitero azafatwa nk’umwanzi uteye u Burusiya uzitabwaho mu rwego rwo kurinda ubusugire bwabwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *