Abapolisi bo mu mujyi wa Kampala barimo gukora iperereza kuri dosiye y’Umunyapakisitani washimutiwe muri Kireka, mu Karere ka Wakiso, n’abantu bitwaje imbunda barimo abambaye impuzankano ya gisirikare, bamwambuye ibyo yari afite barangiza bakamujugunya ku muhanda Mukono-Kayunga .
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ushize, aho Rafik Khan, umucuruzi w’imodoka yashimutiwe, ahitwa Kireka C mu Mujyi wa Kira, mu Karere ka Wakiso ku isaha ya saa saba z’amanywa.
Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire yavuze ko uwahohotewe yaje kujugunywa n’abamushimuse i Kasangalabi ku muhanda wa Mukono-Kayunga.
Umuyobozi wungirije wa polisi yagize ati: “Twaganiriye n’uwahohotewe kandi turi gukora iperereza ku cyaha cy’ubujura bukabije kirega abo bantu bitwaje imbunda. Kugeza ubu ntituramenya abakekwaho icyaha no kubageza imbere y’ubutabera.”
Nk’uko abapolisi babitangaza, umugabo wambaye gisivili wari uri kumwe n’abagabo batatu bambaye impuzankano ya gisirikare bafite n’imbunda, bashimuse Khan mbere yo kumwambura amashilingi 700,000, n’amadolari 300 na telephone ebyiri za Samsung.
Yavuze ko uwahohotewe yanakomerekejwe ubwo yinjizwaga ku ngufu mu modoka y’abo ba rushimusi.
Abaturage na bagenzi ba Khan bareberaga ntacyo bashobora gukora abo bantu bitwaje imbunda bakurura umucuruzi bamwinjiza ku ngufu mu modoka yari itegereje ya Toyota Probox.
Bamwe mu baturage bafashe amashusho y’ibyabaye bakoresheje telefoni zabo zigendanwa kandi bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Muri imwe muri videwo zabonwe uwahohotewe agaragara agerageza kurwanya abamushimuse mbere yuko bamurusha imbaraga maze bakamwinjiza mu modoka yahise ivaho yihuta.
Nyuma ya bagenzi ba Khan babimenyesheje polisi ivuga ko barimo guhiga abakekwa mu rwego rw’iperereza ryabo.


