Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yifatanyaga n’abakirisitu ba Diyosezi ya Shyira mu muhango wo kwimika Umwepisikopi wabo mushya mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yamusabye ibikorwa byiza agera ikirenge mu cya Yesu Kiristu.
Muri uwo muhango wabereye mu karere ka Musanze, kuri iki cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2017, mu ijambo yavuze mu izina rya perezida wa Repubulika, Min. w’ Intebe yabanje gushimira abaturage ku bw’uruhare bagira mu kubaka diyosezi yabo n’igihugu muri rusange.
Ati: “Mu izina rya Perezida Kagame nishimiye kwifatanya namwe, muri uyu muhango wo kwimika Nyiricyubahiro Samuel Mugisha Mugiraneza, yantumye kubabwira ko yifatanyije namwe, arabashimira uruhare mugira mu kubaka Diyoseze yanyu ndetse n’u Rwanda”.
Yifurije Bishop Mugisha Samuel amahirwe n’imigisha muri uyu muhamagaro we wo kuragira intama zo muri iyi Diyosezi ya Shyira, anamusaba kuzagera ikirenge mu cya Yesu, ati: “ Nkwifurije kuzaba Umwungeri mwiza.Uzagere ikirenge mu cya Yesu; muzavure ndetse mwomore ibikomere ku mitima y’ Abakirisitu banyu”.

Minisitiri w’Intebe yasabye abakiristo n’abandi baturage gukomeza gusigasira no kongera ibikorwa byiza biba muri Diyoseze ya Shyira, bateza imbere imibereho myiza y’Abakirisitu.
Yibukije ko umukiristo mwiza ari uwubahiriza na gahunda za Leta z’iterambere, ati: “Gahunda Leta isabamo ubufatanye ni Uburezi, ubuvuzi, isuku kuri bose ahantu hose, Ubuhinzi n’ubworozi no kuzigamira ejo hazaza,… Umukirisitu ugira isuku, witeganyiriza akariha Mutuelle de Santé hakiri kare, akizamura, niwe Mukirisitu Imana yishimira”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagarutse kandi no ku muryango, yibutsa abakiristo ko urukundo mu muryango ari rwo zingiro rya byose ndetse ko ari naryo pfundo ry’ukwemera.
Aragira ati “Turasaba amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kumva ko umuryango ariwo shingiro ry’ukwemera, n’uburere bwiza, mu muryango habuze urukundo, amahoro, ubupfura, hakabura kubahana, koroherana ibyo twakora byose ntibyashobora kuramba”.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yijeje itorero ry’Abangilikani ndetse n’andi matorero ubufatanye buhoraho mu guteza imbere Abanyarwanda.
Diyosezi ya Shyira ni imwe muri 11 z’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze ari naho ifite ikicaro gikuru, yubatswe mu mwaka w’1984 ikaba igizwe na Paruwasi 66 n’abakiristo basaga ibihumbi 102.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


