Rwanda FDA yakoze iperereza ku miti 4 y’abana itujuje ubuziranenge yagaragaye muri Gambia

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura biribwa n’imiti (Rwanda FDA) bakoze iperereza basanga imiti ine y’abana, OMS iherutse gusanga idatekanye muri Gambia, itarigeze yinjira ku isoko ry’u Rwanda .

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima (OMS) ryatanze integuza ivuga ko umuti unyuzwa mu kanwa wa Promethazine, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup irimo “urugero rutemewe rwa diethylene glycol na Ethylene glycol.”

OMS yagize ati: “Diethylene glycol na Ethylene glycol ni uburozi ku bantu iyo biririwe kandi bishobora guhitana abantu.”

Iyo miti ine, yose yakozwe na Maiden Pharmaceuticals Limited yo mu Buhinde, yagaragaye gusa ku isoko rya Gambia, ariko OMS yaburiye ko ishobora kuba yarakwirakwijwe, binyuze ku masoko adasanzwe, mu bindi bihugu cyangwa uturere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, itariki 8 Ukwakira, Rwanda FDA yavuze ko yakoze iperereza ry’ibanze ku bijyanye n’umuburo wa OMS, isanga iyo miti itari ku isoko ry’u Rwanda.

“Rwanda FDA yagenzuye muri sisitemu yo gutumiza mu mahanga isanga ibicuruzwa birebwa bitarigeze byinjira ku isoko ry’u Rwanda”, nk’uko byavuzwe mu gice cy’itangazo rya Rwanda FDA.

Yongeyeho ko ibicuruzwa biva mu ruganda (Maiden Pharmaceuticals) bitari ku rutonde rw’imiti yanditswe cyangwa yemewe mu Rwanda.

Iri tangazo ryagize riti: “Rwanda FDA ruzakomeza kugenzura no gukurikirana ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.”

Byinshi ku byerekeye ingaruka zijyanye n’iyo miti ine:

Nk’uko OMS ibivuga, diethylene glycol na Ethylene glycol, ibinyabutabire bibiri biboneka mu miti ine, bifite ingaruka z’uburozi zishobora kubamo ububabare bwo mu nda, kuruka, impiswi, kudashobora kwihagarika, kubabara umutwe, guhindura imitekerereze, ndetse no gukomeretsa impyiko bishobora kuganisha ku rupfu.

Yongeyeho ko iyi miti ine idatekanye kandi kuyikoresha cyane cyane ku bana, bishobora gutera ibikomere cyangwa urupfu.

OMS mu itangazo ryayo yagize iti: “Inzego z’igihugu zishinzwe kugenzura / n’iz’ubuzima zirasabwa guhita zimenyesha OMS niba ibyo bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bivumbuwe mu gihugu cyabo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *