M23 yasubije Leta ya DR Congo ivuga ko igiye kwisubiza Bunagana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa M23 ishami rya politiki, Bertrand Bisimwa, yavuze ko badateze kureka imirwano mu gihe Kinshasa yatangaje ko igiye kwambura uyu mutwe Bunagana ndetse ikarangiza ikibazo cyawo burundu.

Kuwa 10 Ukuboza 2022, Patrick Muyaya Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya DR Congo, yatangaje ko igihugu cye iri gukoresha inzira za Diporomasi kugirango isubirane Umujyi wa Bunagana inarangize burundu ikibazo cya M23 burundu.

Bisimwa kuri Twitter, yavuze ko intambara ya M23 yatewe n’urusobe rw’ibibazo bimaze imyaka myinsh biturutse ku miyoborere mibi y’ubutegetsi bwa DR Congo uko bwagiye busimburana.

Yatunze agatoki ikibazo cyo kwironda no gushyira imbere inyungu za bamwe cyangwa se iz’Abantu ku giti cyabo bakirengagiza iz’abandi. Yavuze ko mu gihe ayo makosa yakosorwa M23 izahita ihagarika intamabara burundu.

Yagize ati ” Intambara yacu nicyo gisubizo cyonyine ku bibazo n’amakimbirane DR Congo imazemo igihe. Kwironda,no gushyira imbere inyungu za bamwe cyangwa se iz’Abantu ku giti cyabo, hakirengagizwa abandi nibyo duharanira ko byacika. Mu gihe ayo makosa yose akosowe muri DR Congo, n’ibwo tuzemera gushyira intwaro hasi tugahagarika intambara.”

Amezi asaga ane arashize M23 yirukanye FARDC mu Mujyi wa Bunagana. Kinshasa yakunze guhanyanyaza ngo yisubize ako gace ariko biba iby’ubusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *