Impaka zadutse mu rukiko ku gihe abimukira bageze UK bazajya bohererezwa u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Impaka zadutse mu rukiko nyuma y’aho bimenyekanye ko abasaba ubuhungiro bambuka umuhora wa Channel (La Manche) wo mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bageze muri icyo gihugu.

BBC yatangaje ko icyiciro cy’urubanza mu rukiko rukuru rw’Ubwongereza kuri gahunda yateje impaka ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo kohereza mu Rwanda abo basaba ubuhungiro, abayirwanya bavuga ko icyo gihe kinyuranyije n’amategeko kandi ko kitarimo gushyira mu gaciro.

U?muryango ukora ubugiraneza, Asylum Aid, wavuze ko iyo gahunda yima abantu amahirwe arimo gushyira mu gaciro yo kwisobanura.

A?riko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko icyo gihe kirambuye mu by’ukuri cyatuma abimukira ahubwo bagira igihe cyo gutanga ingingo zabo zose.

Charlotte Kilroy KC, wunganira uwo muryango w’ubugiraneza, yakomeje gushyamirana na Lord Justice Lewis, umwe mu bacamanza babiri barimo kuburanisha uru rubanza.

U?mucamanza yagize ati: “Niba baje mu bwato cyangwa mu ikamyo, ukuri ni uko akenshi bazashobora gusobanura ibihugu banyuzemo. Ntibafite amahirwe yose ashoboka [yo kwisobanura]?

U?munyamategeko Kilroy yasubije ati: “Ntabwo ari ahantu banyuze gusa ahubwo impamvu zihariye [bashobora kuba bafite].

“?Bacyeneye kugira umunyamategeko kugira ngo basobanure neza ubwoko bw’ibibazo bishobora kuba impamvu zihariye.

“?Ibazwa ni rigufi kandi [batagiriwe inama neza] ntibaba basobanukiwe igishobora kuba impamvu zihariye”.

Kugenza ubu nta bimukira bari boherezwa mu Rwanda. Ntibizashoboka mbere yuko harangira uru rubanza rw’urusobe kandi rwo ku rwego rwo hejuru.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Impaka zadutse mu rukiko ku gihe abimukira bageze UK bazajya bohererezwa u Rwanda
    Arikubundi nimpuhwe mibafitiye ko mwamenyereye kutuvuganabi gusa iwachu haratekanye sinzi mpamvu mutwangiri gihugu gusa haruti wanyu ubwiza.

  2. Impaka zadutse mu rukiko ku gihe abimukira bageze UK bazajya bohererezwa u Rwanda
    Arikubundi nimpuhwe mibafitiye ko mwamenyereye kutuvuganabi gusa iwachu haratekanye sinzi mpamvu mutwangiri gihugu gusa haruti wanyu ubwiza.

  3. Impaka zadutse mu rukiko ku gihe abimukira bageze UK bazajya bohererezwa u Rwanda
    Ark se bitwaye iki kwakira abo bimukira! Sinumva impamvu bigomba kujya mumategeko! Nonese HE Paul kagame ntayoboye common wealth! Ubwose kubakira nibyo byatunanira! Urwanda ntakizatubuza kwaanda

  4. Impaka zadutse mu rukiko ku gihe abimukira bageze UK bazajya bohererezwa u Rwanda
    Ark se bitwaye iki kwakira abo bimukira! Sinumva impamvu bigomba kujya mumategeko! Nonese HE Paul kagame ntayoboye common wealth! Ubwose kubakira nibyo byatunanira! Urwanda ntakizatubuza kwaanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *