Ikipe ya APR FC yahagaritse mu gihe kitazwi umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi usanzwe ari umutoza mukuru wayo.
Icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagifashe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga.
Biteganyijwe ko umunya-Tunisia Ben Moussa wari usanzwe ari umutoza wungirije ari we ugomba gufata inshingano zo gutoza iriya kipe y’Ingabo z’u Rwanda kugeza igihe umutoza mukuru azavira mu bihano. Ben Moussa agomba gutangira gutoza APR FC mu mukino w’ikirarane igomba guhuriramo na Police FC, ndetse abakinnyi ba APR FC bahise bahamagarwa igitaraganya mu mwiherero wo gutegura uyu mukino.
Ni mu gihe umutoza mukuru yari yamaze kubaha ikiruhuko cyagombaga kurangira kuri uyu wa Gatandatu.
APR FC yahagaritse Adil nyuma y’amagambo atarakiriwe neza aheruka gutangaza kuri Manishimwe Djabel wahoze ari Kapiteni w’iyi kipe.
Nyuma y’umukino APR FC iheruka gutsindamo Marines FC, umutoza Adil yavuze ko Djabel nta Kapiteni umurimo; kuko amaze igihe atsindisha APR FC.
Yagize ati: “Djabel si Kapiteni wanjye ni uwa APR FC gusa. Umukinnyi ahamagarwa mu kipe y’igihugu inshuro eshatu ntahabwe n’iminota 20 yo gukina yarangiza akumva ari we kamara? Yinjiye kuri US Monastir asimbuye adutsindisha igitego, kuri Bugesera na bwo yaradutsindishije.”
Adil yakomeje agira ati: “Nta kamara y’umukinnyi wo kudasezerera US Monastir cyangwa ngo atange umusaruro mu kipe y’igihugu. Gusezererwa na APR FC byambereye nk’umuriro utazima.”
Djabel Manishimwe mu kiganiro na Radio1, yanenze cyane umutoza Adil ku kuba akomeje kumugerekaho amakosa; avuga ko ’nta mugabo umurimo’.
Ati: “Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibihe bibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba ukurimo. [Adil] Twagiye dusangira ibihe byinshi byiza ni umutoza mwiza njye ntacyo namunenga. Ni umukozi nk’uko nanjye ndi umukozi wa APR FC.”
Djabel yavuze ko atumva impamvu uriya mugabo amwibasira nyamara ari we mukinnyi wamutsindiye ibitego byinshi kurusha abandi muri Shampiyona mu myaka 3 ishize (18) akanatanga imipira myinshi yavuyemo ibitego (19).
Yunzemo ati: “Nagize uruhare mu bikombe 3 twatwaranye, natsinze Etoile Du Sahel, na Mogadishu City muri Champions League.”
Uyu mukinnyi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasabye imbabazi umutoza we kubera ibyo yamutangajeho.
Ni Djabel wamaze kwamburwa igitambaro cya Kapiteni gihabwa Buregeya Prince ugomba kungirizwa na Itangishaka Blaise.



2 Responses
APR FC yahagaritse umutoza Adil mu gihe kitazwi, Djabel yamburwa inshingano za Kapiteni
Bizarangira nk’ibya Ferwacy tu
APR FC yahagaritse umutoza Adil mu gihe kitazwi, Djabel yamburwa inshingano za Kapiteni
Bizarangira nk’ibya Ferwacy tu