Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ku nshuro ya mbere ko afite gahunda yo gusimbura se ku butegetsi; aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko nibahatana mu matora asabatsinda nabi.

Ni mu butumwa uyu mugabo yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati: “Kuri Opozisiyo ya Uganda. Nyuma ya data, nzabatsinda bibi cyane mu matora. Abanya-Uganda bankunda cyane kurusha uko bazigera babakunda.”

Gen Muhoozi uheruka kwamburwa inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ariko akazamurwa mu ntera, yatangaje ibi mu gihe hamaze igihe hatangazwa amakuru y’uko yaba yarateguriwe na se ko agomba kumusimbura ku butegetsi.

Bivugwa ko nta gihindutse uyu mugabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2026.

Ibi kandi binashimangirwa n’ubutumwa uyu mujenerali w’inyenyeri enye aheruka kwandika nanone kuri Twitter ye aho yasabye ikiragano kiyoboye Uganda kuva mu 1986 kugenda hakaza ikiragano gishya kigomba kuyobora iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
    Uyu muhungu wa Perezida Museveni afite amatwara adasanzwe muri we, iyo usomye ibitekerezo bye akunze kwandika kuri tweeter wibaza niba atari ” politicaly immature” sinzi niba abagande bamwiyumvamo nkuko we abyemeza ku buryo bamutora akayobora igihugu cya Uganda.

  2. Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
    Uyu muhungu wa Perezida Museveni afite amatwara adasanzwe muri we, iyo usomye ibitekerezo bye akunze kwandika kuri tweeter wibaza niba atari ” politicaly immature” sinzi niba abagande bamwiyumvamo nkuko we abyemeza ku buryo bamutora akayobora igihugu cya Uganda.

  3. Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
    Muzandahire hatabayeho itekinika rishingiye kuri Coup d’État Gen Kainerugaba azakorera ise umubyara kugira ngo bise nibirimo bibera muri Western Africa. Ndabarahiye

  4. Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
    Muzandahire hatabayeho itekinika rishingiye kuri Coup d’État Gen Kainerugaba azakorera ise umubyara kugira ngo bise nibirimo bibera muri Western Africa. Ndabarahiye

  5. Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
    Muzandahire hatabayeho itekinika rishingiye kuri Coup d’État Gen Kainerugaba azakorera ise umubyara kugira ngo bise nibirimo bibera muri Western Africa. Ndabarahiye

  6. Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
    Muzandahire hatabayeho itekinika rishingiye kuri Coup d’État Gen Kainerugaba azakorera ise umubyara kugira ngo bise nibirimo bibera muri Western Africa. Ndabarahiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *