ffegnt9xeaelfnu-c336d.jpg

Perezida Kagame yayoboye inama yemerejwemo amateka ya perezida arindwi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo Politiki y’Igihugu y’Ikoranabuhanga n’amateka atandukanye nk’irigena uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara zidakira.

Iyi nama yabaye kuwa Gatanu muri Village Urugwiro. Yagennye ko ingamba zari zisanzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizakomeza gukurikizwa kandi ko zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hagendewe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Iyi nama yemeje amateka arindwi ya Perezida arimo irigendana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu, irigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, irigenga Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative n’andi.

Ku kwirinda Covid-19, iyi nama yanzuye ko abaturage bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo guhana intera no gukaraba intoki.

ffegnt9xeaelfnu-c336d.jpg

ffegn7lxeaaln4d-25a21.jpg

ffegohgxwaazyfh-ba21f.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *