Leta y’u Rwanda yasubije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka kuyishinja ibyaha birimo kuyiba inguge n’ingagi; ivuga ko buri gihe iyo abanye-Congo bari kwitegura amatora batabura gushyira ibirego ku Rwanda.
Ku wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira ni bwo Ambasaderi wa Congo Kinshasa i New York mu muryango w’Abibumbye, yashinje u Rwanda kwiba ingagi z’igihugu cye muri Parike y’igihugu ya Virunga.
Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja wari mu nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yashinje u Rwanda by’umwihariko ibyaha birimo gukorera ubwicanyi ku butaka bwa Congo Kinshasa ndetse no gusahura umutungo w’igihugu cye.
Uyu mugabo yavuze ko hagati ya 1998 na 2003 u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo Kinshasa “ruhakorera ubwicanyi bwinshi ndetse runayisahurira ubukungu”, ku buryo ngo kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu bigemura mu mahanga zahabu na Colta bituruka muri Congo ku bwinshi.
Yunzemo ati: “Mu yindi mitungo kamere banatwaye inguge n’ingagi zo mu mashyamba ya Congo zijyanwa mu Rwanda. Ibi byose birazwi neza.”
Iyi ntumwa ya Congo Kinshasa muri Loni yavuze ko hari raporo ya Loni ishimangira ko u Rwanda rwagiye rukora ariya makosa; gusa avuga ko atayibuka.
Intumwa yungirije y’u Rwanda muri Loni, Robert Kayinamura, asubiza mugenzi we wa Congo Kinshasa ko ibirego bya Leta y’igihugu cye ku Rwanda ari ibisanzwe, cyane buri gihe iyo Congo iri kwitegura amatora.
Yagize ati: “Buri gihe muri RDC iyo hari amatora u Rwanda rushyirwa mu majwi. Ndabizi neza ko amatora yo mu 2023 narangira utazongera kumva u Rwanda ruvugwa; bityo ni yo mpamvu raporo yavugagaho atayibutse kuko nyine ibi ari ibirego.”
Kayinamura yavuze ko Congo Kinshasa idakwiye gushakira igisubizo cy’ibibazo byayo hanze yayo; kuko ari yo ibifite ubwayo.
Ati: “RDC yagize ahahise hagoye kuva mu gihe cy’ubukoloni. U Rwanda rumaze imyaka 28 yonyine. Buri gihe [muri RDC] nta mazi ahari, nta mashanyarazi, cyangwa nta mihanda; u Rwanda ni rwo rushinjwa.”
Yakomeje agira ati: “Dukeneye kuva kuri iyo myumvire mugakemura ibibazo biri mu gihugu cyanyu. Ntimushobora gushakira igisubizo hanze ya Congo. Mukwiye gukemura ibibazo muri guhangana na byo iwanyu kandi mugashaka ibisubizo birambye.”


