Abamotari basaga ibihumbi bitanu bakoze impanuka mu kwezi kumwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko impanuka zakozwe n’abamotari kubera gupakira nabi imizigo, aho usanga bashyira imizigo kuri moto zabo ariko ntibayihambire ku buryo ishobora kuvaho ikitura hasi basanze ari 367.

Abandi n’abapakira imizigo irengeje ubushobozi bwa moto ugasanga bitumye umugenzi aticara neza, ndetse rimwe na rimwe moto ikaba yabirinduka abo nabo bagera kuri 432, naho impanuka zakozwe n’abamotari kubera guhagarara ahateza ibyago ni 1883, abakoze impanuka batagira ibyangombwa byo gutwara bagera kuri 1072.

Hari kandi abakoze impanuka bitewe n’ubusinzi bagera kuri 90, abagonze bagatoroka ni 36, naho abafashwe na Camera zo ku muhanda bakoze impanuka kubera umuvuduko mwinshi ni 90, abakoze impanuka kubera kutubahiriza amabwiriza, ndetse igihe bafatiwe mu ikosa aho kugira ngo bahagarare bagahita bahunga bagera kuri 1043.

SSP Irere asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’imihanda, gukurikiza amategeko agenga ibinyabizi no kwirinda ibyo ari byo bose byateza impanuka.

Asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’imihanda, gukurikiza amategeko agenga ibinyabizi no kwirinda ibyo ari byo bose byateza impanuka.

Ati “Iyo tugenzuye impanuka zabaye mu gihe cy’ukwezi dusanga abamotari aribo baza ku isonga mu mpanuka, kubera kutubahiriza amategeko agenga ibinyabiga, turabasaba rero gukosora amakosa yose twavuze ateza impanuka zo mu muhanda”.

Yongeraho ko gukoresha neza umuhanda hubahirizwa neza ibyapa n’ibimenyetso, ko aribyo birinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga ndetse n’impanuka.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abamotari basaga ibihumbi bitanu bakoze impanuka mu kwezi kumwe
    Abamotari bafite ikibazo cya discipline:
    – batuka abatwaye imodoka.
    – bashwana nabo batwaye.
    – bagenda banyara ku muhanda ukazasabga ahantu hanuka.
    – wagirango ntibagira feri

  2. Abamotari basaga ibihumbi bitanu bakoze impanuka mu kwezi kumwe
    Abamotari bafite ikibazo cya discipline:
    – batuka abatwaye imodoka.
    – bashwana nabo batwaye.
    – bagenda banyara ku muhanda ukazasabga ahantu hanuka.
    – wagirango ntibagira feri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *