Abantu bataramenyekana bitwaje imihoro, bateye mu Mudugudu wa Nyabagore mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, batema abacunga umutekano barimo inkeragutabara ebyiri n’umuzamu umwe ndetse bakubita n’abaturage babiri, barabakomeretsa. Ibi byabaye mu gicuku kinishye cyo mu ijoro ryo kuwa 19 Ukwakira aho abaturage bavuga ko ibi byatangiye saa sita bikageza saa munani z’ijoro. Abaturage babwiye TV10 ko “Aba bagizi ba nabi bageraga mu icumi, babanje kuza bakicara ahantu bakahamara iminota 30’, ndetse abaturage bakaba babanje gukeka ko ari abanyerondo.” Umuturage wabibonye ati ” Aba bantu uko twababonye bari hejuru y’ubushobozi bw’abaturage, bari hejuru y’abanyerondo b’umwuga dufite.” Abatemwe n’abakubiswe, bari kuvurirwa ku Bitaro bya Gisenyi byo muri uyu Murenge wa Gisenyi wabereyemo ubu bugizi bwa nabi. BWIZA iracyashaka amakuru arambuye kuri iyi ngingo ikaza kuyabagezaho.

4 Responses
Gisenyi: Abataramenyekana biraye mu baturage babatemesha imihoro
Ndababaye gusa kuki abantu bagifite ubugome nkubu koko? Ariko isaha yabo nabo irahari uwicishije inkota nawe niyo azazira!!nkubu yapfaga iki naba Banyarwanda koko
Gisenyi: Abataramenyekana biraye mu baturage babatemesha imihoro
Twebweh twara abimenyereye