Kabuga yatunguranye mu rukiko i La Haye

Sangiza iyi nkuru

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, umuherwe Feresiyani Kabuga yitabiriye urubanza rwe mu gihe yari atarigeze yitabira amaburanisha yabanje, gusa ku isura yari arakaye bigaragara.

BBC yanditse iti ” Kabuga noneho yari yitabiriye urubanza rwe, arukurikira ku buryo bw’amajwi n’amashusho ari muri gereza y’uru rukiko.”

U?mucamanza uyoboye iburanisha Iain Bonomy yavuze ko iyo ari “inkuru nziza”.

N?ta jambo Kabuga yahawe, ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Uyu munsi humviswe umutangabuhamya François-Xavier Nsanzuwera ushinja FĂ©licien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yasoje ubuhamya bwe, avuga ku bwirinzi bwiswe ‘dĂ©fense civile’, cyangwa ubwirinzi bw’abaturage, ugenekereje mu Kinyarwanda.

U?mushinjacyaha yavuze ko ubuhamya bwa Nsanzuwera busoje icyiciro cy’abatangabuhamya bashinja Kabuga bari i La Haye.

Avuga ko icyiciro gikurikiyeho kizatangira ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, humvwa abatangabuhamya bari i Arusha muri Tanzania, hifashishijwe uburyo bwa videwo.

U?mucamanza yavuze ko ari na bwo iburanisha rizasubukurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *