Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB ) rwshyikirije ubushinjacyaha dosiye iregwamo abantu 12 bakurikiranweho ibyaha bitatu mu ishuri rya IPRC Kigali. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko ibi byaha ari ukunyereza umutungo, inyandiko mpimbano n’ubujura. Ku Cyumweru gishize nibwo IPRC-KIGALI yafunzwe ibyumweru bibiri ngo hakorwe iperereza. Nyuma umuyobozi wayo yatawe muri yombi ndetse nyuma RIB yatangaje ko hari ibikoresho bimwe byari byibwe byagarujwe.


