Perezida Ndayishimiye yirukanye ‘Lieutenant Colonel’ wanyereje ibiribwa

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye, yirukanye Lieutenant Colonel Ndayishimiye Diomède wanyereje ibiribwa.

Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yashyizeho umukono tariki ya 20 Ukwakira 2022, aho yagize ati: “Lieutenant Colonel Ndayishimiye Diomède, matricule SS0575, yirukanwe mu gisirikare cy’u Burundi kubera kunyereza ibiribwa bibisi.”

Minisitiri w’ingabo n’abari abasirikare, Alain Tribert Mutabazi, yasabwe guhita ashyira mu bikorwa iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu kikimara gushyirwaho umukono.

Perezida Ndayishimiye yaherukaga kwirukana mu gisirikare abofisiye tariki ya 28 Kuboza 2021. Aba ni Major Ndereyimana Frédéric na Captain Niyonkuru François, bakaba barazize imyitwarire mibi.

Soma inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Perezida-Ndayishimiye-yirukanye-abofisiye-bakuru-muri-FDN-abaziza-imyitwarire

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *