Papa Francis yavuze ko abantu barongoye bashobora guhugurwa bakaba abapadiri

Sangiza iyi nkuru

Umushumba mukuru wa kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis yatangaje ko abagabo bakuze bashobora kuba abapadiri mu gihe biyemeje kuyoboka inshingano za Kiliziya, ibi bigakorwa cyane ahantu hakiri ikibazo cy’abapadiri bacye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru dukesha yahoo.com avuga ko ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, mu kiganiro yagiranye n’abakirisitu bo mu gihugu cy’u Budage, aho yagize ati”turi kurebera hamwe uko twazamura uduce tumwe na tumwe tugifite ikibazo cy’abapadiri bacye, tureba abantu bakuze ariko basobanukiwe ibya kiliziya bakaba bagirwa abapadiri bagafasha bagenzi babo.”
Yakomeje avuga ko iyi ari indi nzira yo gufasha abakirisitu b’Abakatolike ishobora gufungurwa buri wese wiyumvamo uyu muhamagaro kaba yabikora nubwo yaba yarashatse.
Mu kwezi kwa kane 2014, Papa Francis na bwo yavuze ko hari abantu babaye abapadiri bari barashatse abagore. Gusa ibi ngo bakaba barabikoze bakiri mu bangilikani ari ibikomerezwa mu idini nyuma bagahinduka abakatolike bagakomeza inshingano kugeza ababaye abapadiri cyane cyane mu bihugu byateye imbere.
Ibi bikaba ari bimwe mu bigomba gushingirwaho harebwa abafite umuhamagaro ndetse babasha no kuzuza neza inshingano bahabwa na kiliziya Gatulika na bo bakaba bazihabwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupapa ntiyemeranywa n’uwamubanjirize Papa Benedigito XVI we wavugaga ko Umupadiri wese agomba kuba ari umuseribateri mu gihe uyu we yemeza ko n’uwarongoye ufite umuhamagaro wo kuyobora intama za nyagasano ashobora guhugurwa agakomeza imirimo nk’iy’abapadiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *